Rutsiro: Yibye ihene eshatu bamufata amaze kugurisha imwe

Umusore witwa Uwiringiyimana Jean Claude w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yafashwe yibye ihene eshatu umuturage ariko yafashwe asigaranye ihene ebyiri gusa kuko indi yari yamaze kuyigurisha n’ucuruza akabari.

Hari mu masaha ya saa mbiri zo mu gitondo cya tariki 15/09/2014 ubwo uyu musore yibaga ihene za Bazirake Frodouard nawe usanzwe utuye muri uwo murenge wa Mushubati nyuma agahita azishyira umugabo ucuruza akabari ariko bakaba bamufashe amaze kugurisha ihene imwe ku mafaranga 9000.

Bazirake avuga ko yifuza ko yasubizwa ihene ye yabazwe ko nta ndinshyi z’indi ashaka, gusa avuga ko abamufashe bamukoreye kuko ari zo zonyine yari asigaranye kuko izindi nazo zari zaribwe.

Uyu musore wibye ihene yiyemerera ko yibye izi hene ngo abitewe no kuba adafite akazi kuko ngo yashakaga amafaranga yo kugura imyenda ndetse ngo no kwishyura umusanzu wa Mitiweli.

Yagize ati “Nibye izi hene za foroduwari kubera ubushomeri nkaba nashakaga kuzigurisha ngo mbone amafaranga yo kugura imyenda ndetse no kwishyura mitiweli”.

N’ubwo Uwiringiyimana yiyemerera icyaha ariko ngo ntazongera gukinisha kwiba kuko ngo yabonye isomo kuko ngo bamwambitse uruhu rw’ihene yabazwe ibi ngo bikaba byamuteye isoni biyo akaba atazongera kwiba.

Uyu musore ngo si ubwa mbere yibye kuko ngo n’ubusanzwe yakundaga kwiba imyenda bakamubabarira nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage bamuzi.

Uwiringiyimana ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro hakaba hategerejwe ko hasuzumwa dosiye ye nyuma agahanwa n’amategeko.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka