Gakenke: Bahisemo gutaha kubera ubuzima bubi bari babayemo muri Congo

Nubwo agace bari batuyemo mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ntawababuzaga gutaha kubera ko ngo ako agace katabarizwamo umutwe wa FDLR, ubuzima butari bwiza bari babayemo ntibwari gutuma bihanganira kuruhira hanze y’igihugu cyabo.

Ubwo kuri uyu wa 15/09/2014 abagore babiri hamwe n’abana babo bari mu kigero cy’umwaka umwe w’amavuko bashyikirizwaga ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke kugirango bafashwe kugezwa mu miryango yabo, bano bagore batangaje ko batari kwihanganira kugumya kubabarira mu gihugu kitari icyabo.

Damarice Hafashimana w’imyaka 22 asobanura ko yaturutse ahitwa Nyamasasa mu gihugu cya Congo aho yari yarashatswe n’umugabo w’umunyekongo aho yafatwaga nabi agahitamo gutaha.

Ati “naje ari amayisha mabi yanteye kuko nari narasanze umukongomani, nuko mbona arimo kumfata nabi kubera ko yajyaga arobanura ubwoko, naba ndimo kuvuga mu nzu akambwira ngo wende kwenu Rwanda niho mpisemo rero ndataha”.

Ngo zimwe mu mpamvu zatumye Hafashimana adataha mbere si uko hari uwigeze amubuza gutaha ahubwo we yumvaga kuba yarashatse umugabo atagombaga kumusiga ahubwo yagombaga kubaka urugo nubwo umugabo atamworoheye.

Bahisemo gutaha mu Rwanda kubera ubuzima bubi bari babayemo muri Congo.
Bahisemo gutaha mu Rwanda kubera ubuzima bubi bari babayemo muri Congo.

Nubwo Hafashimana yagiye muri Congo ari umwana agakubitiraho uburyo abahatuye bavuga u Rwanda nabi ngo yatunguwe n’uburyo yasanze u Rwanda kuko yasanze rumeze neza yaba ku isuku cyangwa se n’abarutuye bitewe n’uburyo bazi kwakira ababagannye bakanabaganiriza neza.

Mugenzi we bazanye witwa Rose Nyiragasigwa w’imyaka 20 avuga ko nta mahoro bari bafite aho babaga kuko bahoraga bacyurirwa ko ari Abanyarwanda kuburyo byatumye bahitamo gutaha iwabo.

Nyiragasigwa nawe yemeza ko yasanze mu Rwanda hameze neza kuko ureste isuku ngo yasanze hanubakitse ku buryo asaba abandi Banyarwanda bakiri muri Congo gutaha kuko yabonye ko hari amahoro bitandukanye n’ibyo bajya bumva.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, Aurerie Nyirasikubwabo, asobanura ko iyo hari abantu batashye babakira bakaganirizwa bakabwirwa aho igihugu kigeze bakanamenyeshwa ko bisanga ubundi bagahita bajyanwa mu mirenge yabo kugirango bahure n’imiryango yabo.

Ati “turabajyana tukabashyikiriza imiryango yabo. Iyo imiryango itishoboye bafatanya n’inzego zibegereye guhera ku mudugudu kugera ku murenge bagafashwa gukora imishinga hanyuma tukabatera inkunga ku mishinga yo kwiteza imbere”.

Hafashimana na mugenzi we Nyiragasigwa hamwe n’abana babo bahise bajyanwa aho bakomoka mu murenge wa Kivuruga ahitwa kurusenge. Kuva uyu mwaka watangira mu karere ka Gakenke hamaze kwakirwa abantu batahutse batanu harimo abana babiri, mu gihe umwaka ushize hakiriwe 23.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka