Minisitiri Habineza arasaba ko ingoro y’ibidukikije ya Karongi yafungurwa vuba

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yasuye inzu y’ingoro y’ibidukikije yuzuye mu Karere ka Karongi maze asaba ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka igomba kuba yarafunguwe ku mugaragaro igatangira imirimo yayo.

Iyi ngoro y’umurage y’ibidukikije ya Karongi bise ingoro y’amababa atatu kubera ibice bitatu biyigize, harimo igice cy’ingufu zisaza, icy’ingufu zisubiramo ndetse n’icy’ibimera, ngo yubatswe ahanini na Leta y’u Rwanda ariko hiyongera n’igice gito cy’inkuga y’Ubudage n’Ubububiligi.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda ,Alphonse Umulisa, avuga ko iyi ngoro ari umwihariko mu Afurika yose. Agira ati “Iyi ni yo ngoro y’amababa atatu ni yo yonyine yubatse gutya kandi ni yo nyine y’ibidukikije muri Afurika.”

Ingoro Ndangamurage y'Ibidukikije ya Karongi.
Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije ya Karongi.

Umulisa avuga ko iyi nzu ukurikije imiterere yayo n’uzajya atambuka aho iri azajya yumva ashatse kuyigeraho. Akomeza agira ati “Iyi nzu ubwayo y’amababa atatu iriyamamaza ubwayo n’unyuzeho hariya hanze azajya ashaka kwinjira. Iyi byatsi mwabone birimo imiti n’utundi twose mwabonye birivugira ubwabyo.”

Kuri iyi ngoro y’ibidukikije ngo haziyongeraho agashyamba kari ku Kivu kazajya gafasha mu bijyanye n’udusimba two mu ishyamba kimwe n’utundi tunyabuzima two mu mashyamba.

Ubwo Minisitiri Joseph Habineza yasuraga iyo ngoro tariki 15/09/2014 yasabye ko mu rwego rwo kurushaho kuyibyaza umusaruro muri iyi ngoro y’ibidukikie hajyamo n’igice cy’abavuzi gakondo dore ko mu bigize harimo n’ibiti by’imiti gakondo.

Mu gihe igice cy’ibimera birimo n’ibivamo imiti gakondo kiri hejuru y’igisenge cy’iyo gorofa y’ingoro y’ibidukikije Minisitiri Habineza yasabye ko hajyaho n’agashami k’ubuvuzi gakondo bushingiye ku bimera bigaragara muri iyo ngoro y’ibidukikije.

Yagize ati “Ibi byatsi mutwereka bivamo imiti ni ngombwa ko hariya hasi muhamo umwanya abavuzi gakondo bakajya bakora imiti ibivamo abayisura bakaza bayihasanga.”

Umuyobozi w'Ingoro z'umurage w'u Rwanda asobanura imiterere y'ingoro y'ibidukikije ya Karongi.
Umuyobozi w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda asobanura imiterere y’ingoro y’ibidukikije ya Karongi.

Minisitiri Habineza akavuga ko byafasha mu gutuma abo bavuzi gakondo babona amafaranga kandi n’iyi ngoro ikabona abayigana ku bwinshi. Yagize ati “Ni ngombwa ko ibyo ubwira umuntu ahabisanga. Bitabaye ibyo ntiyazagaruka kandi byatuma atanayirangira abandi.”

Mu gihe ubuyobozi w’inzu z’ingoro z’umurage w’u Rwanda buvuga ko mu mezi atatu iyi ngoro y’ibidukikije izaba yaratashywe, Minisitiri Joseph Habineza, we yabasabye akomeje ko bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2014, igomba kuba ifunguye ikoreshwa.

Habineza yibutsa ko icyifuzo cy’umuyobozi kiba ari itegeko, yagize ati “Mukore ibishoboka byose mutange amasoko y’ibisigaye iyi ngore ifungurwe. Nifuza ko ku wa 31 Ukuboza iyi nzu yaba ifunguye isurwa.”

Bivuze ko ibyo Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza yasabye bikozwe, umwaka utaha iyi yaba ari ngoro ndangamurage ya munani mu Rwanda ariko ikaba iya mbere mu Rwanda no muri Afurika ifite umwihariko wo kuba ari iy’ibidukikije gusa.

Minisitiri Habineza yerekwa igice cy'ibimera kiri mu ngoro ndangamurage y'ibidukikije mu karere ka Karongi.
Minisitiri Habineza yerekwa igice cy’ibimera kiri mu ngoro ndangamurage y’ibidukikije mu karere ka Karongi.

Uretse iyi ngoro ndangamurage y’ibidukikije ya Karongi, zimwe mu ngoro ndangamurage zisanzwe mu Rwanda harimo ingoro ndangamurage ya Huye irimo iberebana cyane n’umuco w’u Rwanda, Ingoro y’umwami yo mu Rukali i Nyanza, ingoro ndangamurage y’amateka karemano ya Kigali yitiriwe Umudage Richard Kandt watangije Umujyi wa Kigali, Ingoro ya Perezida ya Kanombe ndetse n’ingoro y’ubukorikori ya Rwesero na yo iri mu Karere ka Nyanza.

Iyi ngoro y’Umurage y’ibidukikije ngo yuzuye itwaye amafaranga miliyari na miliyoni miliyoni magana atatu (1,300,000000Rwf) hatabariwemo ay’ibikoresho bizajyamo. Uruhare runini rukaba ngo ari urwa Leta y’u Rwanda hakabaho n’inkunga nkeya y’Abadage n’Ababiligi.

Nyuma yo gusura iyi ngoro ndangamurage y’ibidukikije, Minisitiri Habineza Joseph, yaneretswe aho Abadage batabye amato manini y’intambara mu Ntambara ya mbere y’isi nyuma yo gutsindwa kugira ngo Ababiligi batazabutwara.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka