Buhanda: Kutagira aho bagurisha umukamo wabo ngo bituma badatera imbere

Aborozi bo ku Buhanda mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubworozi bw’inka bubateza ibihombo, kuko batabona aho bagemura umukamo wabo, ugasanga n’amafaranga bakuramo ntabasha no kubagurira ubwatsi bw’inka.

Ibi bakaba babitangaje nyuma y’aho ikusanirizo ry’amata bahawe ritagikora. Ikusanyirizo ry’amata rya Buhanda, ryakusanyaga amata y’umurenge wa Bweramana, Kabagali, Kinihira yo mu karere ka Ruhango, ndetse n’akandi gace ko mu karere ka Nyanza.

Iri kusanyirizo ndetse n’irindi ryo mu murenge wa Kinazi, amaze igihe adakora, aho yubatse hamaze kumera ibihuru nyamara imbere harimo ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amata igihe aborozi bayazanye.

Kuva aho ikusanyirizo rya Buhanda ritagikora, aborozi bavuga ko basigaye bahendwa cyane ku mata, kuko bakirifite bagurishaga litiro y’amata ku mafaranga 200, ariko kuri ubu ngo ntibabarengereza 150. Bagasaba ko iri kusanyirizo ryakongera rigakora.

Nshimyumuremyi Leonard ni umworozi wo mu murenge wa Kabagali, yemeza ko iri kusanyirizo rigikora nta bibazo by’amikoro bahuraga nabyo, ariko kuri ubu ngo igiciro cy’amata gihora gihindagurika, ibi bigatuma umworozi ategera ku iterambere nk’abandi.

Iri kusanyirizo rimaze umwaka urenga ridakora, ngo byateje abororzi igihombo.
Iri kusanyirizo rimaze umwaka urenga ridakora, ngo byateje abororzi igihombo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ihagarara ry’iri kusanyirizo ry’amata ahanini byatewe no kutagira aho bagemura amata yabaga yakusanyijwe. Buvuga ko amata yakusanyagwa, yaburaga aho agemurwa bityo ugasanga apfuye ubusa.

Icyakora ngo ubu bwamaze kuvugana n’uruganda rw’Inyange, bukizeza aborozi ko iki kibazo kigiye gukemuka, nk’uko bishimangirwa na Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango.

Uyu muyobozi agahamagarira aborozi gushira izi mpungenge dore ko uruganda rw’Inyange rwabemereye ko amata yose azajya akusanywa ruzajya ruza kuyifatira.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko iri kusanyirizo rigiye gutangira, hari bamwe mu borozi bafite impungenge z’uko bishyurwa amafaranga yabo. Bakavuga iyo bazanaga amata ku ikusanyirizo rigatinda kubishyura kandi baba bafite byinshi bagomba gukemura mu ngo zabo. Bamwe bagahitamo kuyaha abacuruzi babahenda ariko bakabishyura vuba. Bagasaba ko ikusanyirizo naryo ryajya ribahera amafaranga yabo ku gihe.

Uretse ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Byimana kugeza ubu rikora neza, andi asa nk’aho yahagaritse ibikorwa byayo, aborozi bakagaragaza ko ibi bituma iterambere ryabo ridindira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka