Bralirwa yazanye Heineken iri mu icupa rishya

Uruganda rutunganya inzoga zitandukanye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko icupa rishya ry’inzoga ya Heineken ryise “The Cities” mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya bayo.

Iyi kampanye izamara amezi abiri ( Nzeri na Ukwakira) icupa rishya rizasimbura iryari risanzwe rya cl 33 ariko igiciro ngo ntikizahinduka nk’uko bitangazwa Mark Mugarura Nkera ushinzwe kwamamaza Heineken muri Bralirwa.

Abazagura Heineken iri mu iri cupa rishya bafite amahirwe yo gutombora ibihembo binyuranye.
Abazagura Heineken iri mu iri cupa rishya bafite amahirwe yo gutombora ibihembo binyuranye.

Iri cupa rishya rizaba rifite ikirango (label) cy’imwe mu mijyi itandatu ikomeye ku isi ari yo Amsterdam, Berlin, London, New York, Rio de Janeiro na Shangai.

Mark Mugarura Nkera yatangarije Kigali Today ko abazitabira kugura iki kinyobwa muri iki gihe cy’amezi abiri ngo bazatsindira ibihembo bishimishije bitandukanye birimo ama-T shirt, amasaha, amaterefone n’ibindi binyujijwe muri tombola izajya ibera mu bubari bwo mu Mujyi wa Kigali.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka