Abahagarariye Pakistan, Botswana, Venezuela, u Buhinde n’u Bubiligi ngo baje kunoza umubano n’u Rwanda

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye inyandiko zibohereza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa 15/9/2014; ba ambasaderi b’ibihugu bya Pakistan, Botswana, Venezuela, u Buhinde n’u Bubiligi (abenshi muri bo bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya) bemeje ko ubufatanye bw’ibihugu byabo n’u Rwanda buzateza imbere ubucuti n’ubutwererane.

Perezida Kagame yakiriye abahagarariye ibihugu byabo ahereye kuri Ambasaderi Rafiuzzaman Siddiqui wa Pakistan, aho ngo bumvikanye kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye na Politiki, mu bukungu, mu bya gisirikare, mu burezi n’ibindi; ibyo bemeranyijweho ngo bikaba bizajya bisuzumwa byibura buri myaka ibiri.

Perezida Kagame yakira Ambasaderi Rafiuzzaman Siddiqui wa Pakistan mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Ambasaderi Rafiuzzaman Siddiqui wa Pakistan mu Rwanda.

Ambasaderi wa Pakistan yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ari uwa kera, aho ngo mu mwaka wa 1994 Pakistan cyabaye mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kugirango utabare abaziraga Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Kuva icyo gihe umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuba mwiza; nkaba rero nizeza ko hari byinshi bitari bihari bizagerwaho mu butwererane bw’ibihugu byombi”, Amb. Rafiuzzaman.

Ambasaderi wa Botswana, John Moreti yatangaje ko ibihugu byombi bigiye gushimangira umubano mu guharanira ineza y’abaturage babyo, kandi ko aho u Rwanda ruzasaba kuba umukandida mu miryango mpuzamahanga; Botswana ngo izarushyigikira.

Yagize ati: “Twe n’u Rwanda twavuze byinshi, ariko noneho igihe kirageze ko tubigaragarisha ibikorwa”.

Perezida Kagame yakira Amb John Moreti wa Botswana mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Amb John Moreti wa Botswana mu Rwanda.

Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati ya Botswana n’u Rwanda watangiye mu mwaka wa 2004, aho ibihugu byombi byagiye bishyirwa ku myanya yegeranye ya mbere muri Afurika, mu kugira imiyoborere inoze irimo kurwanya ruswa.

Icyo gihugu cyemeza ko cyaharaniye ko u Rwanda ruba umunyamuryango wa Common Wealth, w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ku isi.

Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda, Jhony Balza Arismendi, yatangaje ko aje gutsura umubano n’ubutwererane, kuko ngo igihugu cye gifite amateka ashaka gusa n’ay’u Rwanda, ahereye ku kuba Venezuela ngo ituwe n’abakomoka muri Afurika, kuba ibihugu byombi byo mu gice cy’amajyepfo y’isi bikiri mu nzira y’amajyambere; ariko ngo binafite imbaraga byashyira hamwe biketeza imbere.

Perezida Kagame yakira Ambasaderi Jhony Balza Arismendi wa Venezuela mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Ambasaderi Jhony Balza Arismendi wa Venezuela mu Rwanda.

Ngo hari uburyo ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, ubukerarugendo n’uburezi byatezwa imbere mu bihugu byombi; aho ngo bigiye gusuzumwa, abanya-Venezuela bakazajya bigira ku Rwanda, ariko nabo ibyo bazi bakabitwerera Abanyarwanda, nk’uko Ambasaderi Balza yabyijeje.

Ati: “Dufitanye umubano n’ibihugu bitandukanye ku isi, ushingiye ku baturage; tukaba ari yo mpamvu dushaka umubano hagati ya Venezuela n’u Rwanda; ibihugu byombi bikaba nk’ibivandimwe”.

Ambasaderi Ramesh Chandra w’u Buhinde yabwiye itangazamakuru, ko umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Buhinde kuva kera ngo ugiye gukomeza gushimangirwa; aho ngo n’inkunga icyo gihugu gitanga mu kunganira iterambere ry’u Rwanda no kubaka ubushobozi bw’abakozi izongerwa.

Yashimiye Perezida Kagame kuba hari imiryango y’Abahinde baba mu Rwanda, ngo igizwe n’abantu basaga 2,500, basanzwe bafatanya n’Abanyarwanda mu kwiteza imbere ku mpande zombi.

Perezida Kagame yakira Ambasaderi Ramesh Chandra w'u Buhinde mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Ambasaderi Ramesh Chandra w’u Buhinde mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Buhinde na Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo bemeranyijwe ko umubano ugiye gukomeza guteza imbere ubuzima n’ubuvuzi; ku buryo ngo umubare w’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde bamaze kugera kuri 1,500 mu mwaka ushize, ngo bazakomeza kwiyongera.

Ambasaderi Ramesh yatangaje kandi ko azanye ubutumire bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bumurarikira kuzitabira inama yiga ku iterambere izahuza abayobozi b’u Buhinde n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka.

Uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, Amb Arnout Pauwels, Perezida Kagame na Ministiri Louise Mushikiwabo, ngo bemeranyijwe ubufatanye mu gukemura ibibazo bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari no ku isi muri rusange; haba mu gukorera mu muryango w’abibumbye cyangwa mu butwererane bw’ibihugu byombi.

“Njye n’itsinda dukorana, tuzarangwa no gutega amatwi u Rwanda, twumve ngo ibyemezo byafashwe ku mpamvu izi n’izi, tubigeze ku badukuriye mu Bubiligi, hanyuma ibisubizo bije tubisobanurire u Rwanda neza, impamvu u Bubiligi cyangwa Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi muri rusange, babisubije mu buryo runaka”, Amb Arnout Pauwels.

Perezida Kagame yakira Ambasaderi Arnout Pauwels w'u Bubiligi mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Ambasaderi Arnout Pauwels w’u Bubiligi mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bubiligi yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza, kandi ko ubuhahirane bugiye kwaguka, aho kompanyi y’indege y’u Bubiligi, Brussels Airlines ngo izongera ibicuruzwa by’u Rwanda ijyana i Burayi, ndetse ko na gahunda zitandukanye z’ubufatanye ngo zizanozwa.

U Bubiligi bwakoronije u Rwanda guhera mu mwaka wa 1916, busimbuye u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’isi; kubera ko u Rwanda ngo rwari indagizo Umuryango w’abibumbye wari wabuhaye; byabaye ngombwa ko uwo muryango ubusaba gutanga ubwigenge ku Rwanda mu mwaka wa 1962.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu gutsura umubano kimwe n’ubufatanye n’ibindi bihugu turakataje kandi ntituzasubira inyuma

kamirindi yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

abanyarwanda dukunda inshuti izi nazo ubu ziyongera munshuti z’u Rwanda tukaba tugiye gufatanya gukomeze kubaka ibihugu byacu, doreko hari mo byinshi bifite ibyo ziturusha, gutsura umubano ni kimwe mubyiza dukesha ubuyobozi bwiza dufite mugihugu cyacu

karengera yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka