Nyamasheke: Abaturage ngo ntibakibona umusaruro uva mu cyayi none batangiye kukirandura

Mu mezi atatu ashize abaturage bavuga ko barambiwe guhinga icyayi mu mirenge ya Ruharambuga, Shangi , Karengera na Bushekeri, aho abahinzi bavuga ko icyo gihingwa ntacyo kikibamariye bagahitamo kukirandura no guhinga ibindi bihingwa ngadurarugo bavuga ko ari byo bibafitiye akamaro kurusha icyayi.

Umwe mu baturage bo muri Ruharambuga avuga ko mbere yatungwaga n’amafaranga y’icyayi akaba ariyo agura ibindi bihingwa ngandurarugo nyamara uko iminsi yagiye iza ngo igiciro ntikigeze kizamuka mu gihe ibiciro by’ibiribwa nkenerwa umunsi ku munsi mu mirire y’umuturage byagiye bizamuka umunsi ku munsi.

Agira ati “nta nyungu dukura mu cyayi ugereranyije n’ingufu tugitangaho, tumara umunsi wose dukora mu cyayi, nyamara igiciro ntikijya cyiyongera mu gihe ibindi bikenerwa nk’ibiribwa n’imyenda bizamuka umunsi ku munsi, birakwiye ko natwe tubona ahandi duhinga kugira ngo turebe uko twabaho dutunze imiryango yacu kandi dushyire abana bacu mu mashuri bitatugoye”.

Undi muturage we avuga ko ahantu hahinzwe ari hanini ko bakwemererwa bakagira igice bahingamo ibihingwa ngandurarugo n’ikindi bahingamo icyayi bityo byose bikuzuzanya.

Agira ati “Leta yafashe imirima minini cyane bayihingamo icyayi ntibatekereza ko tuzakenera no kurya ibindi, turi kurandura hamwe na hamwe ngo turebe ko twabona aho guhinga ibindi bihingwa kugira ngo tugendane n’igihe kuko bimaze kugaragara ko dushobora no gutungwa n’ibindi bihingwa”.

Abaturage bavuga ko bahabwa amafaranga 120 ku kiro kimwe bakabakata amafaranga y’ifumbire no kukikorera bahasigara amafaranga 20 cyangwa 15 ku kiro akaba ariyo bahabwa. Umuturage umwe ashobora gusarura ibiro 70 ku munsi.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel, avuga ko amafaranga ahabwa umuhinzi akwiye ugereranyije n’uburyo bagurisha mu mahanga no mu Rwanda akavuga ko bashyizeho uburyo umuhinzi azamura umusaruro we akabona amafaranga menshi kurusha ayo yabonaga, agasanga nta mpamvu abahinzi bavuga ko ntacyo bakuramo.

Kanyesigye asobanura ko bitewe n’uko ku isoko bihagaze nyuma yo kongererwa agaciro ikiro kimwe kigurishwa amadorari abiri cyaba cyahenze bakagurisha ku madorari atatu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko bishoboka ko ari imyumvire y’abaturage igikeneye kongera kuzamurwa kuko iki gihingwa kibinjiriza amafaranga menshi kandi kikaba ari igihingwa kizanira igihugu amafaranga y’amahanga ndetse bikagirira n’abaturage akamaro agasaba ko abaturage bahagarara kurandura icyayi ahubwo bakongera bakigishwa n’abayobozi babegereye.

Abisobanura agira ati “turi kongera kujya kwigisha abaturage ko icyayi kibafitiye akamaro kurusha ibyo bihingwa birukira guhinga turasaba inzego z’ibanze zose kubigiramo uruhare, bakabuza abo baturage gukomeza kwangiza bagafatira ibihano ababirenzeho tugiye gukaza ingamba ku buryo bihagarara”.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere avuga ko hegitari zisaga 40 zimaze kurandurwa n’abaturage , abaturage bakaba baramaze guhabwa amabwiriza n’ubuyobozi ko uzongera kukirandura azahanwa ku buryo bukomeye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka