Ntitwaveba abaturage tuyobora cyangwa se abakozi b’Akarere – Ruboneza

Nyuma y’aho Akarere ka Gatsibo kaziye ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko butaveba abaturage cyangwa abakozi b’akarere kuko bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo Akarere kabo gatere imbere.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeli 2014, nawe avuga ko atazi impamvu Akarere ayobora kaje inyuma y’utundi turere mu mihigo abayobozi b’uturere baba barahigiye imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati: “Ibyavuye mu isuzuma ndabyemera, ariko kugeza ubu ndebye ibyo Akarere gakora n’uruhare rw’abaturage mubyo bakora ngo gahunda za Leta zirusheho kugenda neza, n’imbaraga dukoresha numva ntazi icyabiteye, kugeza ubu sinumva aho ikibazo kiri icyo tugiye gukora ni ugucukumbura tukareba aho bipfira”.

Ruboneza akomeza avuga ko muri uyu mwaka bageze ku ntego z’ibyo bari biyemeje birimo kugeza amazi meza ku baturage, kubaka imihanda, na Hoteli bari biyemeje ngo igiye kurangira, kuzamura abaturage batishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, abaturage bishyuye Mituweli neza, guhanga imirimo byarakozwe, ndetse by’umwihariko ngo Akarere ka Gatsibo nta n’ikibazo cy’ibiryo gafite.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo ikinyuranyo cy’amanota atandatu ari hagati ye n’uwa mbere atari menshi, ngo umwanya wa nyuma nabo urababangamiye kuko nta cyo batakoze.

Ruboneza avuga ko kuva aho afatiye ubuyobozi ntako atari yagize ngo amanota y’akarere ke azamuke ndetse byatumye rimwe kaza ku mwanya wa cyenda kavuye ku myanya ya nyuma kahozeho mbere y’uko ajya ku buyobozi, agasezeranya Abanyagatsibo ko icyatumye kongeye gusubira ku mwanya wa nyuma agiye kugishakira umuti.

Uturere twa Gatsibo, Rwamagana na Gasabo nitwo twaje ku myanya ya nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014, Akarere ka Gatsibo akaba ariko kasoreje utundi n’amanota 70,7%, mu gihe mu mwaka ushize ushize kari kaje mu kiciro cya gatatu ari nacyo cyari icya nyuma.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe amarushanwa n’amarushanwa, ariko ntako uyu Muyobozi wacu mwiza atakoze, Yewe n’ubuyobozi bwose bumufasha uhereye kuri Njyanama,abayobozi bamwungirije, yewe, n’abakozi muri rusange,

Ese uri umuturage wa Gatsibo, ukurikirana, wabona ikindi gihe twagize iterambere ryihuta. nkiryo dufite ubu.

ICYAKORA IMANA IBARAGIRE BAYOBOZI, KANDI IBAKOMEZE MBABONAMO ABUBATSI B’IGIHUGU PE! NIMWIHANGANE KABISA.BIBAHO.

PAZI yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

ngaho niyiminjiremo agafu maze ubutaha azabe uwa mbere maze ibi yahize birebwe n’amahanga kandi niba ataba uwa mbere ubwo nyine ahari ibiyo adakora neza awe akibwira ko abikora, none se ko nta ruswa bari batanga amanota barya ko nanjye nabibeneye aragira ngo bigende bite?

ruboneza yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

ikigaragara nuko nubwo Gatsibo yaje inyuma ariko yagize amanota meza kandi yateye imbere ugereranyije n’umwaka ushize ibi njye simbifgata nk’ikibazo ahubwo mbona ko bazaza ku mwanya mwiza umwaka utaha kuko bafite ubushake bwo gukora.

Abimana yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka