Mushikiwabo arakangurira ibihugu by’Akarere guhuriza hamwe ingufu kuko bisangiye akabisi n’agahiye

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madame Louise Mushikiwabo arahamagarira ibihugu byo mu burasirazuba no mu ihembe rya Afurika gushyira hamwe ingufu bifitemo kugira ngo bigere ku mutekano urambye ryo shingiro ry’iterambere.

Ibi byatangajwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri uyu wa mbere tariki 15/09/2014 mu muhango wo gufungura ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano w’akarere mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanaga n’ubutwererane (MINAFET) avuga ko ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba bifite ubushobozi bukoreshejwe neza, ngo nta kabuza byagera ku mahoro n’umutekano uhamye byo bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura imibereho y’abaturage no kugera ku iterambere.

Minisitiri Mushikiwabo ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano w'akarere byabereye mu ishuri Rwanda Peace Academy.
Minisitiri Mushikiwabo ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano w’akarere byabereye mu ishuri Rwanda Peace Academy.

Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko kuba nyamwigendaho kwa buri gihugu, buri wese ashyira imbere inyungu ze ari inzitizi ikomeye ku mutekano w’akarere, ni muri urwo rwego akangurira ibihugu guhuriza hamwe imbaraga bifite kugira ngo bibashe kubaka umutekano w’akarere.

Agira ati: “Amahitamo ari hagati yo guhuriza hamwe ingufu z’akarere binyujijwe mu bufatanye no ku ihuza kuko dusangiye inyungu zimwe cyangwa guhitamo ibye buri wese. Rwose ibihugu byacu bikurikirana inyungu zabo ariko dukeneye gushyira imbere inyungu z’akarere kubera ko dusangiye ibibazo by’umutekano, umutungo kamere, umuco, amateka muri make gupfa no gukira”.

Ubufatanye hagati y’ibihugu bumaze gutera imbere, nk’u Rwanda, Uganda na Kenya basinyanye amasezerano yo gutabara hari igihugu kimwe muri byo gitewe, ikindi kandi ibihugu 10 by’akarere byashizeho umutwe w’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force) ugizwe n’abasirikare ibihumbi bitanu.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane, Madame Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu ishuri Rikuru ry'Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madame Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga mu ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze.

Minsitiri Mushikiwabo ashimangira ko gushyira hamwe kw’ibihugu by’Afurika byatanze umusaruro mu kugarura amahoro, aha atanga urugero rw’ingabo z’Afurika ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Somalia, Darfur na Centrafika.

Ngo ubushobozi burahari ariko ikibazo cy’ingutu ni imiyoborere mibi na Leta zidashoboye bituma umutekano muke uhabwa intebe, ibihugu by’akarere bikaba bidakwiye kwemera imikorere nk’iyo, ikindi bikagaragaza ubushake bwa politiki mu kwimakaza umutekano.

Iyi nama ya kane yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere n’Ibidukikije (ACODE), Kaminuza ya Bradford ku bufatanye na RPA yitabiriwe n’impuguke mu bya gisirikare, impuguke za kaminuza, abashakashatsi n’abafata ibyemezo mu nzego bwite za Leta bose bagera kuri 30 bava mu bihugu bya Israel, Rwanda, Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania, na Uganda.

Abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano w'akarere bafashe ifoto y'urwibutso.
Abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano w’akarere bafashe ifoto y’urwibutso.

Umuvugizi w’Ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita asobanura ko iyi nama izamara iminsi ibiri izasesengura ibibazo by’umutekano byo mu karere n’inzira byakemurwamo, biteganyijwe ko ibizayivamo bizifashishwa n’abafata ibyemezo n’inzego z’umutekano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo minister yababwiye ni ukuri iyo igihugu kimwe kibuze umutakano ingaruka zigera ku bihugu byibituranyi kurusha ibindi dushyire hamwe dufashanye kandi tugire uruhare mugutabara abavandimwe babaturanyi mbona aribyo Africa ndetse no mu karere kacu dukeneye.

Fabien yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka