Manchester United yabonye insinzi ya mbere nyuma y’imikino 4

Ikipe ya Manchester United yari imaze imikino itatu yose idatsindamo n’umwe, yabashije gutsindira ku kibuga cyayo cya Old Trafford, ikipe ya Queen Spark Rangers ibitego 4-0 kuwa 14 Nzeri 2014.

Umunya-Argentine Angel Di Maria waje muri iyi kipe muri uyu mwaka, yigaragaje nk’umukinnyi usanzwe ukomeye cyane ku isi, atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino.

Uyu mukinnyi kandi yagize n’uruhare rukomeye mu gutuma ibindi bitego bitatu iyi kipe yatsinze biboneka. Bikaba byatsinzwe na Ander Herrera, Wayne Rooney na Juan Mata.

Angel Di Maria yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye nshya,nyuma yo kuva muri Real Madrid.
Angel Di Maria yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye nshya,nyuma yo kuva muri Real Madrid.

Ibitego 3 bya mbere byabonetse mu gice cya mbere naho icya nyuma gitsindwa nyuma y’iminota 13, igice cya kabiri gitangiye gitsinzwe na Juan Mata.

Kuri ubu Manchester United imaze gukina imikino 4, uwa mbere ikaba yarawutsinzwe na Swansea 2-1, uwa kabiri inganya na Sunderland 1-1, uwa 3 inganya na Burnely 0-0.

Mu yindi mikino, ikipe ya Arsenal yanganije na Manchester City ibitego 2-2, Liverpool itsindwa na Aston Villa 1-0, Chelsea itsinda Swansea 4-2.

Di Maria yishimana na bagenzi be banamushimira nk'umukinnyi witanze.
Di Maria yishimana na bagenzi be banamushimira nk’umukinnyi witanze.

Ku rutonde rw’agateganyo, Chelsea itaratsindwa n’umukino n’umwe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12, Aston Villa ifite amanota 10 iri ku mwanya wa 2, Swansea ku mwanya wa 3 n’amanota 9, Southmphton ku wa kane n’amanota 7.

Manchester City iri ku mwanya wa 5, Tottenham uwa 6, Arsenal uwa 7, Liverpool uwa 8, Manchester United uwa 9 naho ku mwanya wa nyuma hakaza Newcastle United.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka