Rutsiro: Minisitiri Habineza yafunguye sitade ya Mukebera abasaba kutayipfusha ubusa

Kuri icyi cyumweru tariki 14/09/2014, Minisitiri wa siporo n’umuco Habineza Joseph yafunguye sitade nshya ya Mukebera iri mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, asaba abayituriye kutayipfusha ubusa.

Minisitiri Habineza yashimiye akarere ka Rutsiro ku gikorwa kagize cyo kwiyubakira sitade akaba yavuze ko n’utundi turere twakagombye kureberaho tudategereje inkunga ya Leta.

Minisitiri kandi yasabye abayobozi b’aka karere kuba ikigega cy’Amavubi (ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru) kubera ko babonye sitade. Yagize ati “kuba mwariyubakiye iyi sitade ni ukuvuga ko igihugu kibategerejeho umusaruro w’abakinnyi bazahitoreza ku buryo nibura Rutsiro yagaburira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru”.

Minisitiri Habineza yafunguye sitade ya Mukebera ku mugaragaro.
Minisitiri Habineza yafunguye sitade ya Mukebera ku mugaragaro.

Minisitiri Habineza kandi yemereye akarere inkunga yose ishoboka kazamukeneraho kugira ngo umuco na siporo bitere imbere aho yavuze ko azabafasha gutoza abatoza b’imikino itandukanye nibura buri shuri riri muri aka karere rikazaba rifite umutoza mu mikino itandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yashimiye minisitiri ubwitange yagize bwo kuza kubafungurira sitade nshya akaba yamwijeje ko itazapfa ubusa kuko akarere gafite gahunda yo kuyibyaza umusaruro batoza abana.

Ati “Nyakubahwa minisitiri mu izina ry’akarere tunejejwe no kuba mwitanze mukaza kudufungurira sitade twiyubakiye tukaba tubizeza ko izadufasha mu guteza siporo imbere by’umwihariko umupira w’amaguru”.

Sitade ya Mukebera yakira abantu 3000 iyo bicaye neza.
Sitade ya Mukebera yakira abantu 3000 iyo bicaye neza.

Umuyobozi w’akarere kandi yanagejeje ibyifuzo kuri minisitiri aho yamusabye ubuvugizi kugirango Rutsiro igirane ubufatanye n’andi mashuri y’umupira w’amaguru yateye imbere yaba muri Afurika ndetse no hanze yawo kuko ngo bifuza gushyiraho ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru.

Iyi sitade yubatswe n’akarere ka Rutsiro yatwaye amafaranga asaga miliyoni 110, akarere kakaba gateganya kuyagura mu minsi iri imbere ubu ikaba ibasha kwakira abantu 3000 bicaye neza.

Uyu muhango wo gufungura sitade wahujwe n’uwo gusoza amarushanwa yiswe “Rutsiro Leadership Cup” aho ikipe y’abasheshakanguhe ikinamo umuyobozi w’akarere yabashije gutwara igikombe itsinze ikipe y’umurenge wa Ruhango kuri za penaliti 3 kuri 1 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yose anganya 0-0.

Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

babonye umwanya wo kubona ikibuga cy’imyidagaduro ngo bazamuke bazi icyo bakora

gasangwa yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Iyi iririwe ntiraye. Ingenieur wayubatse arambabaje.
Ubundi se JO yemera ate gutaha ku mugaragaro inyubako zitararangira. Ngo bagiye kuyagura, wagura ibitararangira kubakwa? Ubonye iyo bavuga bati iyi ni phase I, tugiye gukurikizaho phase II. Ibaze rero JO ahavuye maze akumva ngo stade yatashye yamaze abantu.

NTIBIZOROHA. Ubwo arakurikizaho iya HUYE da.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka