Nyagatare: Abadive bungutse abayoboke 170 basabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi
Iyo igihugu gifite abantu batinya Imana nta kabuza gitera imbere kubera baba batarabaswe no kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo uburaya. Ibi ni ibyari bikubiye mu nyigisho zahawe abayoboke bashya b’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi babatijwe guhera kuri uyu wa 13 Nzeli.
Ababatijwe bose hamwe ni 170 higanjemo urubyiruko ndetse n’abakuze. Bamwe nta matorero cyangwa amadini babarizwagamo. Ibi byaje nyuma y’igiterane cy’iminsi 2 cyakozwe n’iri torero ku nsanganyamatsiko igira iti “Yesu araje iki nicyo gihe kugira ngo tumwitegure.”
Mu nyigisho Pasitori Mukara Charles uyobora itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi intara ya Nyagatare yagejeje kuri aba babatijwe yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge cyane inzoga zo mu mashashi na Kanyanga dore ko n’akarere ka Nyagatare bukunze kuhagaragara cyane kubera guturana n’ibihugu nka Uganda na Tanzaniya bitabujijwe.
Urubyiruko ariko by’umwihariko rwanasabwe kwirinda ingeso mbi y’uburaya kuko uretse kwangiza ubuzima bwabo n’Imana ibyanga urunuka.
Uretse n’ibyo aba babatijwe banibukijwe ko aribo mutungo w’igihugu bityo bagomba kwirinda ibyaha kugira ngo babashe guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Kabatesi Justine umwe mu babatijwe yemeza ko uyu mwaka yari yaragambiriye kwiyegurira Imana kuko yabonaga ko ibyo akora bitayinejeje.
Kuba habatijwe umubare ungana utya Pasitori Mukara avuga ko byaturutse ku nyigisho zisobanutse. Ngo basesenguye Bibiliya cyane bituma abitabiriye igiterane bose biyemeza kugarukira Imana.
Gusa ngo ibyumweru bibiri ntibihagije ngo bazakomeza kubakurikirana barusheho gucengerwa neza n’agakiza no kurushaho gukora ibyo Imana ishaka. Nyuma yo kubona uyu musaruro w’iki giterane ngo bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda benshi bakire agakiza bityo batunganire ubuyobozi ndetse bazabone n’ubwami bw’Imana.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
PASTOR CHARLES IMANA IGUHE UMUGISHA
turizera ko aba bakiristu babonye imbaraga zo gukora icyiza maze igihugu cyacu kibabona kigatera imbere, roho nzima itura mu mubiri muzima
Igihe n’iki kandi uzaza ntazatinda. Hahirwa abubaha Imana bagashaka gukiranuka kwayo baheshwa no kwizera ijambo ryayo. Mbega ko ushaka kumenya ukuri Umwuka Wera azamufashaa! Naho ushakisha impamvu zo kugomera Imana, nawe ntazabura aho ahera arinabyo bizamufasha kumvira abantu aho kumvira Ihoraho.
Amen!!!Mbega byiza we!!!!Hahirwa abubaha Imana bagakomeza amategeko yayo nk’uko ari. Kuva 20:1-18