Musanze: Hanga umurimo yabaye igisubizo kuri Sosiyete Rebakure Investment Group

Gahunda ya Hanga umurimo yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze umusaruro mu makoperative na sosiyete zari zifite ubushobozi buke. Urugero rugaragara ni Sosiyete Rebakure Investment Group yari ifite ikibazo cy’imikorere kubera kubura igishoro gihagije none yinjiza miliyoni 3.2 buri kwezi.

Rebakure Investment Group ni sosiyete igizwe n’abanyamuryango 14 ikorera mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ikora imashini z’ububaji, izisya, iz’ubuhinzi n’izikora ibintu bitandukanye.

Nk’uko Umuyobozi wayo Mbonabirama Pascal abitangaza, itangira ibikorwa byabo muri 2010 bari bafite amafaranga make, bahereye ku mugabane w’ibihumbi 32 buri wese yatangaga batangira kwikorera.

Kampani Rebakure yahaye akazi urubyiruko none rwemeza ko rurimo kwiteza imbere.
Kampani Rebakure yahaye akazi urubyiruko none rwemeza ko rurimo kwiteza imbere.

Gahunda ya Hanga umurimo igitangira bitabiriye amarushanwa nabo bagira amahirwe yo gutoranwa, binyujijwe muri iyi gahunda bahawe inguzanyo ya miliyoni 45 batangira gukora neza; nk’uko Mbonibirama Pascal.

Ati: “Mbere tutarabona inkunga ya Hanga Umurimo kampani yakoreshaga abakozi batatu gusa, ubu irakoresha abakozi batandatu bahoraho na batatu ba nyakabyizi. Mbere itarabona inkunga koko imikorere ntiyari myiza, twakoraga ibintu bitanoze tugakora imashini zihora zipfa kubera ibikoresho bike.”

Mbonabirama akomeza agira ati: “Twari dufite imashini zidafite ubushobozi bwo gusudira neza. Kubera iyo nkunga twaje kongeramo n’abakozi bafite ubushobozi ku buryo ubungubu turimo gukora ibintu bizima. Na none dushobora kugura ibikoresho tugakora komande y’umuntu tukayirangiza tutamusabye avance kuko ubushobozi bw’amafaranga buhari.”

Rebakure Investment Group ikora imashini z’amoko menshi ariko usanga zihenze ukurikije ubushobozi buke bw’ababaji n’abahinzi kuko imwe ishobora no kugera muri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, aha hibazwa niba bashobora kuzigura mu bushobozi bwabo.

Rebakure Investment Group ikora imashini nziza z'amoko yose ariko zirahenze.
Rebakure Investment Group ikora imashini nziza z’amoko yose ariko zirahenze.

Mbonabirama avuga ko ari byiza ko abikorera bakeneye imashini nk’izo zihenze bishyira hamwe nk’uko nabo babigeje kugira ngo bazamure ubushobozi bwabo n’ibigo by’imari bibagirire icyizere babe babona inguzanyo babashe kuzigura bitabagoye.

Ku rundi ruhande, abakeneye izo mashini ariko amikoro akababera imbogamizi, bagirana amasezerano bakazishyura mu byiciro byinshi; nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete bwabitangarije Kigali Today.

“Umwana ntavuka ngo ahite yuzura ingombyi”

Gusa, Rebakure Investment Group ivuye kure kandi ifite indoto zo kugera kure hashoboka; nk’uko Umuyobozi wayo abishimangira.

Yongeraho ko bagitangira binjizaga buri kwezi nibura miliyoni 1 n’ibihumbi 700 none ubu buri kwezi, sosiyete yabo yinjiza miliyoni 3 n’ibihumbi 200 bagakuramo amafaranga bishyura banki, ayo bagahemba abakozi ndetse bakagira n’amafaranga binjiza mu isanduku ya sosiyete.

Umugabane wavuye ku bihumbi 32 batangije none bari kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 200 akaba ari wo mugabane uwifuza kujyamo mushya yatanga.

Umwe mu bakozi ba Rebakure Investment Group ari mu kazi.
Umwe mu bakozi ba Rebakure Investment Group ari mu kazi.

Abasore n’abagabo bakora muri Rebakure Investment Group bemeza ko yahinduye imibereho yabo kuko bashobora kwikemurira ibibazo by’ibanze bisaba amafaranga nko kwigaburira, kwiyishyurira ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka “mitiweli”. Hari n’umaze kugera kuri moto ye ikora mu muhanda, ikindi bateganya kubaka inzu bagashaka abafasha mu minsi iri imbere.

Mu mbogamizi zigaragarazwa n’umuyobozi wa Rebakure ni izijyanye n’aho bakorera hadakwiye kuko ari hagati mu ngo kandi hatisanzuye hakiyongeraho n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ubura cyane bikabangamira imikorere yabo ya buri munsi.

Hanga Umurimo ihagaze ite?

Musabyimana Francois ushinzwe amakoperative na gahunda ya Hanga Umurimo mu Karere ka Musanze asobanura ko mu cyiciro cya mbere abantu barindwi bahawe inguzanyo, batandatu bakora neza naho icyiciro cya kabiri imishinga 48 yabonye inguzanyo nayo irakora.

Mu mishinga 90 iciriritse yagejewe muri SACCO muri iki cyiciro cya gatatu, 70 yabonye inguzanyo. Icyakora, uyu mukozi agaragaza ko imishinga igitangira ibigo by’imari biseta ibirenge mu kuyiha inguzanyo.

“Imishinga ya Hanga Umurimo kuko haba hari abantu baba bagitangira business (ubucuruzi) banki zirifata ugasanga imishinga yabo iramara igihe kinini muri mabanki.” Musabyimana Francois.

Umuyobozi wa Rebakure Investment Group arimo gukora ibyuma byo gukoresha imashini.
Umuyobozi wa Rebakure Investment Group arimo gukora ibyuma byo gukoresha imashini.

Urubyiruko by’umwihariko ngo rufite ikibazo cyo kubona ingwate ingana na 25% kuko nta mitungo usanga bafite nubwo 75% bishingirwa na BDF, bigira ingaruka ku mishinga yabo rimwe na rimwe ntobone inguzanyo.

Gahunda ya Hanga Umurimo yashyizweho na Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu ntumbero yo kongera imirimo no gufasha abantu bafite ibitekerezo byiza kubishyira mu ngiro.

Ikigaragara, iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara dore ko yatanze akazi ku bantu benshi n’abandi bantu babonye ko bishoboka kwihangira umurimo ukagutunga ukagirira akamaro n’abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyizako abanyarwanda dutera intabwe yo kwigira kandi gahunda ya leta y’ubumwe nitugendana ni icyerezo dufite ntakabuza u Rwanda tuzaba independant.
twifuzako ibi mutugaragarije eg: musanze aba biteje imbere mwaduza adresse kuburyo aho bageze umuntu yabigiraho. bakadusangiza ubunararibonye cg hagakorerwa urugendoshuri

murakoze Intore ntiganya ishaka ibisubizo.

amos yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

mu rwanda urebye ukuntu borohereza abashoramari b’imbere mu gihgu ndetse no hanze yacyo usanga nta kintu wahashora ngo kibure kukungukira. mukure amaboko mu mifuka rero maze murebe ngo murakungahara

arabia yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

turashima leta yashyizeho ino gahunda kuko yakuye urubyiruko rwinshi mu bushomeri none bageze aho kwihangira imirimo ni ibintu byiza byo kwishimira.

Rugamba yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

nkunda ko abanyarwanda bose bamaze kuba intore, ntawugitaka ubu ni ukwishakira ibisubizo by’ibibazo biba biri mu muryango kandi ibisubizo biraboneka rwose , kuko abanyarwanda bamaze kwiteza imbere , hera kuri rebakure investment group ibaye igisubizo kubayirimo

mahirane yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

Hanga umurimo ni mwe muri gahunda za leta nziza zagiriye akamaro urubyiruko cyane kuburyo bugarara byaba byiza leta ikomeje kuyishyiramo imbaraga

jean yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka