Rusizi: Gukorera hamwe kw’amadini n’amatorero bizunganira Leta muri byinshi

Nyuma y’igiterane mpuzamatorero cyabereye mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, kuwa 11/09/2014 kigamije gusengera no gufataniriza hamwe izindi gahunda za Leta zirimo no gufasha bamwe mu batishoboye bo muri uwo murenge, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rusizi, Mukamurigo Mediatrice, yatangaje ko gukorera hamwe kw’amadini n’amatorero bizunganira Leta muri byinshi.

Mukamurigo yavuze ko uku gusengera hamwe ari ingenzi cyane kuko bizatuma bumva ko kuba basenga Imana imwe ari byo byonyine bakwiye gushyira imbere bikazanatuma birinda gusuzugurana ahubwo bakazarushaho gushyira hamwe no gufataniriza hamwe gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igiterane cy'impuza matorero.
Abayobozi batandukanye bitabiriye igiterane cy’impuza matorero.

Nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Rukazambuga Gilbert, ngo uyu murenge ufite abaturage 28575, abagera kuri 99% mu bawugize bose ni abakirstu, akaba ngo afatanije n’abamufasha mu kuyobora uyu murenge, baragize igitekerezo cyo kuganira n’abayobozi b’ayo madini n’amatorero yose awukoreramo ukuntu bakora impuzamatorero ya gikiristu.

Ubuyobozi bw’umurenge ngo bwabonaga ko igihe iyo mpuzamatorero yaba igiyeho hari byinshi yakemura, cyane cyane nk’amakimbirane yajyaga akunda kurangwa muri uwo murenge ashingiye ku madini aho wasangaga abari mu madini n’amatorero anyuranye basuzugurana, bamwe biyita abakirstu kurusha abandi.

Icyo gitekerezo kimaze kugera mu banyamadini n’amatorero akorera mu murenge wa Nyakabuye ngo cyarashyigikiwe ku buryo hari hashize umwaka wose biganirwaho, none bakaba banageze ku ntambwe yo guhuriza hamwe abakristu babo bagasengera hamwe bamaze kurenga imipaka y’amadini, akaba yumva ari intsinzi ku bakristu bashyize hamwe no ku murenge wose muri rusange.

Abapasitori n'abakirisito bishimiye iki giterane.
Abapasitori n’abakirisito bishimiye iki giterane.

Ubuyobozi rero ngo bwasanze hagomba kubaho gahunda y’ubumwe bw’amatorero yabaho hagendewe kuri gahunda ya Leta ya Ndi Umunyarwanda. Uretse gusenga amadini n’amatorero umunani akorera muri uwo murenge yanatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.

Umuyobozi w’impuzamatorero ya gikirisitu akorera mu murenge wa Nyakabuye, Pasteri Bizimana Aminadabu yatangarije Kigali Today ko amadini n’amatorero ya gikiristu atagomba gusigara inyuma muri gahunda yo guhuza Abanyarwanda Leta ishyizemo ingufu akaba ari yo mpamvu itandukaniro ry’amadini atari ryo rigomba gusigara ririho mu gihe gahunda ya Ndi Umunyrawanda ikuraho iyo mipaka yose.

Abakirisitu bo mu murenge wa Nyakabuye ngo bakwiye kumva ko icyo bahuriyeho kurusha ibindi ari Ubunyarwanda gusa n’ubwo baba bari mu madini n’amatorero atandukanye. Uko kwishyira hamwe bitanga umusaruro ukomeye kuko bituma babasha no gufasha abatishoboye bose bo muri uwo murenge, bakabafashiriza hamwe batitaye ku madini basengeramo.

Abitabiriye igiterane batanze n'amaturo azavamo amafaranga yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Abitabiriye igiterane batanze n’amaturo azavamo amafaranga yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Mukamugema Odette na Niyonsaba Janvier bo muri uwo murenge wa Nyakabuye nabo batangarije Kigali Today ko ari ubwa mbere ibintu nka biriya bibaye mu murenge wabo kandi ko bishimiye ko imbaraga zabo zigiye gushyirwa hamwe bikazatuma bagera ku bintu byinshi by’ingenzi bitashobokaga igihe babaga batatanije imbaraga buri wese ari nyamwigendaho bitewe n’aho asengera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye bw’abanyamadini na leta buzazamura iterambere ry’’igihugu buri wse yobonamo maze ubuzima burusheho kuryoka kandi roho nzima iture mu mubiri muzima

kabanza yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka