FDLR ngo ni yo igenzura ubucuruzi bw’amakara acuruzwa mu mujyi wa Goma

Umurwanyi wa FDLR watashye mu Rwanda taliki 12/09/2014 Cpl Habineza Jean Claude yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bakorera Rusayo na Nyiragongo aribo bagenzura isoko ry’amakara yinjira mu mujyi wa Goma aturutse mu misozi, ibi bigatuma ingabo za FARDC zibubaha ntizibarwanye aho bakorera.

Cpl Habineza avuga ko amaze amezi umunani avuye ahitwa Bwitu muri Rutshuro muri batayo ya Kanani mu itsinda rya 01 ariko mu kwezi kwa Mutarama 2014 ngo yaje kuyoborwa na Lieutenant Hakimu umaze imyaka ibiri Rusayo aho akurikirana ibikorwa byo gucuruza amakara.

Cpl Habineza avuga ko adashobora kumenya umubare w’abarwanyi ba FDLR bari Rusayo no mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo kuko ari benshi kandi bakora akazi ko gutwika amakara no kuyacuruza, ibi bikorwa bakabifashwa na bamwe mu Banyarwanda bava Gisenyi bakambuka bajya Goma ariho banyura bajya kubafasha.

Cpl Habineza Jean Claude (ibumoso) na Cpl Bahati ubwo bari batashye mu Rwanda.
Cpl Habineza Jean Claude (ibumoso) na Cpl Bahati ubwo bari batashye mu Rwanda.

Cpl Bahati Innocent nawe watashye mu Rwanda avuga ko yari asanzwe mu itsinda CRAP rishinzwe iperereza muri FDLR no kwinjiza abakorana nabo mu mujyi wa Goma, akavuga ko uretse CRAP ngo hari abandi barwanyi ba FDLR bashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’amakara n’urumogi bagakorera mu duce dukikije u Rwanda nka Nyiragongo, Kibumba, Rugari Nyamirima kugera Bunagana.

Bahati hamwe na Habineza bavuga ko mu bikorwa byabo ingabo za Kongo zidashobora kubakumira ahubwo zibubaha kuko bazirusha amafaranga, bakavuga ko kugira ngo binjize amafaranga menshi ubu bagiye bafite n’amatsinda y’abasirikare ba FDLR bigize abaturage bakora ubucuruzi ariko bashinzwe gushaka isoko ry’ibicuruzwa byabo hamwe no gushaka amakuru mu Rwanda.

Icyegeranyo cy’ibanga Ubuyobozi bwa MONUSCO bwakoze taliki 14/7/2014 kigaragaza ko umutwe wa FDLR ufite ubucuruzi bw’amakara bukomeye kugera aho buyinjiriza akayabo ka 2700 000$ ku mwaka akaba agera kuri 1890 000 000 Frw.

Muri iki cyegeranyo Monusco ivuga ko amakara acuruzwa muri Kivu y’amajyaruguru kugera kuri 92% ava muri pariki y’ibirunga kandi ubucuruzi bwayo bugenzurwa na FDLR.

Nkuko bigaragara mu mibare ngo buri munsi nibura imodoka ziri mu bwoko FUSO zitwara imifuka 300 mu muhanda wa Kikuku na Sake, FDLR zikagurisha n’abacuruzi nibura amadolari 15 ku mufuka nawo bawugeza Goma bakawucuruza amadolari 25 cyangwa 30.Ku munsi, ubu bucuruzi bw’amakara ngo bwinjiriza FDLR amafaranga atajya munsi y’ibihumbi 18 by’amadolari ku muhanda unyura Sake.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR n'imiryango yabo bavuga ko bari batunzwe n'ubucuruzi bw'amakara.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bavuga ko bari batunzwe n’ubucuruzi bw’amakara.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko uretse inzira ya Sake yinjira Goma ngo hari n’andi makara ava Rutshuro Nyiragongo nayo atajya munsi y’amadolari 9600 ku munsi.

FDLR yahawe amahirwe yo kwihisha ibitero igomba kugabwaho

Mu gihe hakomeje kwibazwa impamvu inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zitaraswaho na Monusco na FARDC nkuko byagenze kuri M23 na ADF, bamwe mu barwanyi ba FDLR bavuga ari amahirwe bahaye mu kwihisha ibitero by’izi ngabo mu minsi iri imbere.

Nkuko byagaragaye mu nama yabaye taliki ya 21/7/2014 ikabera Walikale Rusamambo nyuma y’uko abarwanyi ba 102 biganjemo abarwayi n’abandi badashoboye urugamba muri FDLR bashyize intwaro hasi, abarwanyi ba FDLR basabwe kudashyira mu bikorwa amabwiriza yo gushyira intwaro hasi bitanga muri Monusco ahubwo basabwa guhisha intwaro bakigira kwibanira n’abaturage.

Muri iyi nama yayobowe n’umuyobozi wa FDLR Gen Maj Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Gen Rumuri cyangwa Byiringiro, yagaragaje ko nta kizere bagomba kugirira Monusco na Leta ya Kongo ahubwo basabwa gutegura ibikorwa byo gukwirakwira mu baturage kugira ngo nibajya kubarwanya bazababure.

Ibi kandi byongeye kugaragazwa na Valérien Mbalutwirande Minisitiri muri Kivu y’amajyaruguru taliki ya 10/9/2014 wagaragarije intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Russel Feingold, ko kurwanya FDLR bitazoroha kuko itatanye mu baturage kuburyo badashobora kubabona ngo babarwanye, ibi bikaba bitandukanye na M23 yari ifite aho yashyize ibirindiro bayirwanyije bayisanga.

Taliki ya 10/9/2014 intumwa yihariye y’Amerika mu karere Russel Feingold yari mu mujyi wa Goma akaba yarongeye gusaba ko kurwanya FDLR byagombye gukorwa mbere yo gusoza umwaka wa 2014.

Abarwanyi ba FDLR bishyikirije Monusco ariko banga kujya mu nkambi bateguriwe Kisangani.
Abarwanyi ba FDLR bishyikirije Monusco ariko banga kujya mu nkambi bateguriwe Kisangani.

Amakuru Kigali Today ifite agaragaza ko abarwanyi ba FDLR benshi bamaze kuza mu duce twa Nyiragongo na Rutshuro hafi y’umupaka w’u Rwanda aho bahishe intwaro, bakaba barashyizeho n’amatsinda (poste) agomba kujya yakira abarwanyi ba FDLR bavuye mu bice bya kure.

Muri izo poste harimo iherereye Kirima park iyobowe na Capt uwimana Medard, Rubare park iyobowe na sgt maj Munyaneza, Kibirizi iyobowe na sgt maj Kanyoni, Kinyamiyaga iyobowe na Sgt maj Munyandekwe calixte, Burebusa iyobowe na Lt Salim saleh, Kirumba iyobowe na capt Mapedano Normand, Kagando iyobowe na Capt Bowaze, Kasuwo iyobowe na Lt Col blaise hamwe na Mushubi muri Nyamuragira iyobowe na Lt Nyatabango.

Nkuko umwe mu barwanyi yabitangarije Kigali Today ngo umuyobozi wa poste afite inshingano yo kumenya abarwanyi ashinzwe aho bari n’icyo bakora kugira ngo igihe abacyenereye ashobore kubabona ndetse nyuma yo gukwizwa imishwaro n’ibikorwa byo kubarwanya bazongere bihuze.

Utu duce twose twegereye pariki y’ibirunga hafi y’umupaka w’u Rwanda ndetse bimwe mu bikoresho bya gisirikare bamaze kubyinjiza mu ishyamba ry’ibirunga bya Karisimbi na Mikeno hafi y’u Rwanda nkuko byagiye bitangazwa n’abaturage, bikaba byongeye kwemeza n’umwe mu barwanyi ba CRAP Cpl Bahati uvuga ko ari mu babiherekeje ubwo byabaga bivuye ahitwa ku Mugogo ahasanzwe haba Col Ruhinda uyobora CRAP.

Aba barwanyi ba FDLR begereye umupaka w’u Rwanda ngo mu duce bagezemo batangira gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi hamwe n’ibikorwa byo gutwika amakara no kuyacuruza hamwe n’urumogi bicuruzwa mu mujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

aya ni akangato ngo bakunde bamenye ko ari benshi ckandi bafite ibikoresho!! FDLR inkotanyi zatsinze inshuro irenze nkeka ko itahirahira ngo igirw icyo ikora . dufite ingabo zkomeye, dufite ubuyobozi bukomeye igisigaye sinzi icyo baba bashaka ahubwo. ayo makinamico twarayarenze cyane

kigarama yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Imana ya maze kubatanga mu maboko ya Dawid .AGHURU KI IMBWA GAHWE UMUNYUTSI. MWITONDE GATO.

muturutsa kanagwahwe yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

bayacuruza cg bakabireka bakwiye kumenya ko babangamiye amautekano wacu bakwiye kwakwa intwaro ku ngufu niba badashaka kuzishyira hasi

Bosco yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka