Karongi: Korali BETHESDA yateguye igitaramo cyo gusobanurira Abanyarwanda ko ari bamwe

Korali BETHESDA yo mu Itorero rya ADPR mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi guhera ku wa 12 Nzeri 2014, irimo gukora igitaramo (concert) cy’iminsi itatu yise “Ubumwe bw’Abakirisito” mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda ko ibibaranga bigaragaza ko ari bamwe bityo ikabashishikariza ku bana kivandimwe kandi mu mahoro.

Nsengimana Jean de Dieu bakunze kwita Jado, umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko bagitekerejeho nyuma yo kubona imibanire y’Abanyarwanda bagasanga bagira twinshi bapfa kandi tutari ngombwa.

N'ubwo ari bwo cyari kigitangira abantu bari benshi. Amahema atandatu yari hafi kuzura abantu.
N’ubwo ari bwo cyari kigitangira abantu bari benshi. Amahema atandatu yari hafi kuzura abantu.

Kubera iyo mpamvu ngo bateguye iki gitaramo batitaye ku idini bakomakamo. Agira ati “Twagiraga ngo abantu bose bakiyumvemo kuko inyigisho zirimo zirakenewe kandi ni ingirakamaro zikurikijwe zadufasha kubana neza.”

N’ubwo iyi Korali ari iyo muri ADPR, mu matangazo y’iki gitaramo yewe no mu nyigisho ngo nta na hamwe bagaragaza itorero ryabo. Jado akagira ati “Nta dini, nta moko! Twese turi Abanyarwanda kandi dusangiye umuco n’ururimi. Ibi byagombye kutwumvisha ko turi bamwe, turi abavandimwe ibyo bindi bikaza nyuma.”

Aha Korali BETHESDA yakoraga indirimbo yayo (Live production).
Aha Korali BETHESDA yakoraga indirimbo yayo (Live production).

Muri iki gitaramo ubona gifite isura y’igiterane bacishamo bakanatanga ubutumwa bakanakira abantu bigeze kwakira agakiza ariko nyuma bakaza guhura n’ibigusha bikabatwara.

Muri iki gitaramo kandi Korali BETHESDA yakoreyemo indirimbo nshya ebyeri “Itorero ry’Imana” na “Buri Kintu.” Izi ndirimbo bakaba zizahita zikorerwa amajwi (audio) n’amashusho (video) batarinze kongera guca muri studio.

Aba barebaga uburyo BETHESDA irimba.
Aba barebaga uburyo BETHESDA irimba.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tugomba kubahiriza amabwiriza leta yashyizeho twirinda covid19

Nsengimana jean yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

abanyarwanda turi umwe muri kristo, turi umwe mu gihugu gihugje ururimi rumwe n’umuco muri make tugomba kuririra kuri ibi maze amahoro agahinda

kamuhinda yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka