Rutsiro: Amaze imyaka 34 akora umwuga w’ubudozi ariko byamugiriye akamaro

Miruho Jean Baptiste w’imyaka 54 atangaza ko yatangiye kudoda afite imyaka 20 ariko ngo kubera ko nta wundi mwuga yari ateze ho amakiriro uyu mwuga w’ubudozi wamugiriye akamaro kanini we n’umuryango we.

Uyu musaza yavukiye i Rubengera ahahoze ari muri Kibuye yize amashuri atandatu abanza aza guhitamo uyu mwuga kubera ko nta wundi mwuga yari afite kandi ngo waramutunze mu gihe cy’imyaka 34 awumazemo.

Mu myaka 34 kudoda byaramutunze.
Mu myaka 34 kudoda byaramutunze.

Agira ati” Njyewe uyu mwuga w’ubudozi nawuhisemo kuko nabonaga nta wundi mfite kandi nta n’amashuri mfite ariko waramfashije mu buzima kuko wantungiye umugore n’abana.”

Mu mwaka wa 1994 uyu musaza yari afite atoriye ye yikorera ariko nyuma yaje kubura amafaranga ahagije yo kongera gushing atoriye ye kuko yakomeje gukorera abandi akaba avuga ko n’ubwo uyu mwuga umutunze atabona amafaranga nk’ayo yabonaga yikoreye.

Yishimira aho kudoda byamugejeje.
Yishimira aho kudoda byamugejeje.

Miruho kandi n’ubwo ngo akorera abandi afite intumbero zo kuzashinga atoriye ye kuko agifite imyaka 15 akidoda nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Uretse kuba atunze umuryango ubu ngo afite isambu n’inzu abamo kandi ngo ntahandi yabikuye ndetse yagiye anarihira abana mu mashuri yisumbuye.

Nta bwoko bw’imyenda ngo atazi kudoda kandi ngo ni ibintu yamenyereye akaba nibura ngo abasha kwinjiza magfaranga ari hagati y’ibihumbi 150 ku kwezi ariko ngo yikorera yajya yinjiza arenga 200.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kimwe n’abandi mukure amaboko mu mifuka mukore muzasarura ibyo mwabibye kandi abashaka kwibanira n’ubukene nawe mukomereze aho gusa birabareba

suzana yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka