Ngororero: Bamwe mu babyeyi ngo ntibafasha abana gukurikira amashuri y’inshuke

Mu karere ka Ngororero haracyari ababyeyi badafasha abana babo gukurikirana amasomo yabo mu mashuri y’isnhuke abandi bakayabakuramo imburagihe, mu gihe Minisiteri y’uburezi ivuga ko abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.

Kwiga aya mashuri y’incuke bikaba bigamije gutegura abana neza no kubaha uburezi bakiri batoya. Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba aya mashuri asaba amafaranga n’ibikoresho bitandukanye ari bituma batabasha kohereza abana babo mu mashuri y’incuke.

Bamwe mu bana bateshwa n'ababyeyi babo amahirwe yo kwiga ay'incuke.
Bamwe mu bana bateshwa n’ababyeyi babo amahirwe yo kwiga ay’incuke.

Ikindi kibazo ngo ni uko aya mashuri akiri makeya cyane cyane mu duce tw’icyaro. Nyinawumuntu Clementine wo mu karere ka Ngororero avuga ko bigoranye kohereza abana ku mashuri y’incuke kubera imyaka yabo mikeya kandi amwe mu mashuri akaba ari kure.

Uyu mugore yongeraho ko aya mashuri anasaba amafaranga kandi amikoro ari makeya, bityo bagategereza ko umwana akura akajya mu mashuri abanza aho bavuga ko byo bitagoye cyane.

Izi mpamvu ariko ntazihurizaho na Mukansanga Florence,uyobora rimwe mu mashuri y’incuke yo mu karere ka Muhanga uvuga ko hari ababyeyi badaha agaciro amashuri y’incuke ntibohereze abana babo.

Uyu muyobozi anavuga ko bamwe mu babyeyi bohereza abana ariko bakabakura mwishuri batarangije imyaka 3 yateganyijwe.akomeza avuga ko kohereza umwana muri aya mashuri bidahenze kuko hari amashuri agiye atandukanye ku biciro.

Mu rwego rwo gusaba ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri, uturere tumwe na tumwe twafashe ingamba zikomeye.

Mu karere ka Ngororero hashyizweho itegeko ko nta mwana uzongera kujya mu mashuri abanza atanyuze mu mashuri y’incuke, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba anafite uburezi mu nshingano ze.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka