Karongi: MINISANTE irakangurira abaturage kwivuza indwara ya gapfura ishobora gutera umutima

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bafatanyije n’umuryango SKOLL wo muri Leta zunze Ubumwe zaAmerika, bakanguriye abaturage bo mu Karere ka Karongi kwirinda indwara zitandura n’indwara ya gapfura, kuko yo ngo ishobora kuvamo indwara y’umutima itavuwe neza hakiri kare.

Ibi babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 12/9/2014, mu gitaramo cy’Ubumwe bw’Abakirisitu cyateguwe na Korali BETHESDA yo muri ADPR.

Aha barebaga filime ibashishikariza kwirinda gapfura kuko ishobora kuvamo indwara y'umutima iterwa na rubagimpande itivujwe neza.
Aha barebaga filime ibashishikariza kwirinda gapfura kuko ishobora kuvamo indwara y’umutima iterwa na rubagimpande itivujwe neza.

Bifashishe filime y’abana umunani baherutse kujya kubagirwa indwara y’umutima mu gihugu cya Sudan ku nkunga y’uyu muryango SKOLL. Basabaga umuntu wese ubabara mu muhogo kwihutira kujya kwa muganga, kuko baba bashobora kuba barwaye gapfura.

Bimwe mu bimenyetso bya gapfura ngo akaba ari ukubabara mu muhogo, ibicurane, kumira ukababara, utunyama tubiri two mu mihogo dufite uduheri twera, ururimi rwera, guhinda umuriro,gufuruta ku mutwe ndetse no ku ijosi.

Muri iyi filimu bavuga ko gapfura iterwa n’udukoko duto tutaboneshwa amaso kandi ikaba ishobora kwanduzwa no gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se we agufasheho.

Bagira inama umuntu wese ukeka ko arwaye gapfura kwegera abajyanama b’ubuzima cyangwa akajya ku kigo nderabuzima. Bavuga ko kutivuza gapfura bishobora kugira ingaruka zirimo kugira umuriro uterwa na rubagimbande.

Uyu muriro uterwa na rubagimpande ngo ukaba ushobora kugaragazwa n’ibimenyetso birimo kubyimba, gutukura, gushyuha no kubabara mu ngingo, ububabare mu mubiri, umuriro, kugira umuriro ndetse no kugenda udandabirana.

Ngo iyo utinze kwivuza gapfura ibimenyetso bishobora kugenda ariko ntibisobanure ko uba wakize kuko gapfura yongera kugaruka bakaba bagira inama uwahuye n’icyo kibazo kujya kwa muganga agafata imiti ku gira ngo gapfura itazagaruka.

Bakavuga ko ikintu giteye ubwoba kurushaho ari uko iyo ibi bimenyetso bigiye bikagaruka bishobora gutera ikibazo gikomeye cyane kuko ngo bishobora kuvamo umutima ku bana b’ingimbi n’abangamvu.

Bagira bati “Bishobora kukuviramo kubagwa wareba nabi bikakuviramo urupfu.”

Akenshi ngo iyo ibi bimenyetso bigarutse bamwe bashobora gukeka ko ari indi ndwara nka asma irimo gutera ikibazo ariko nyamara ngo baba bagomba kwihutira kujya kwa muganga kuko biba bishobora kuba ari indwara y’umutima iterwa na rubagimpande.

Muhimpunda Marie Aimée, Umuyobozi w’Ishami ry’indwara zitandura muri RBC, avuga ko gapfura ubundi Abanyarwanda bayifata nk’indwara yoroshye kuko bayirwara bakayivuza ku buryo bworoshye.

Yavuze ko hari n’abafata imiti gakondo irimo urusenda bibwira ko barimo kwivura nyamara ariko ngo iyi ndwara ishobora kuviramo umuntu indwara y’umutima igihe atayivuje neza. Yakanguriye umuntu wese ufashwe n’indwara ya gapfura kwihutira kujya kwa muganga.

Agira ati “Umuntu arwara gapfura ayifata nk’indwara yoroshye yivuza agakira rimwe na rimwe akanayivuza nabi ntikire bigatuma ivamo indwara y’umutima na byo bakabimenya bitinze kugeza bibaviriyemo kubagwa.”

Uyu Muyobozi w’Ishami ry’Indwara zitangura muri RBC avuga ko kwivuza indwara z’umutima bihenda cyane akaba asaba Abanyarwanda kujya bivuza neza igihe barwaye gapfura kandi bagakoresha imiti yemewe.

Ati “Hari igihe ushaka kwivura ukabikora nabi bikakuviramo indwara zikomeye kandi bihenze kuvura.”

Ashingiye kuri abo bana umunani baherutse kujya kuvurirwa muri Sudan indwara z’umutima babazwe, asaba ababyeyi kutarangara mu gihe abana babo barwaye gapfura ahubwo bakajya bihutira kubajyana kwa muganga bakabavura neza.

Uretse gapfura bakaba banakoze ubukangurambaga ku ndwara zitandura cbibanda ku ndwara zifata umutima. Muri zo bakaba bibanze cyane kuri asma cyangwa ubuhwema, impyiko ndetse na diyabete. Inzi ntumwa za Minisiteri y’Ubuzima zikaba zakanguriye Abanyarwanda kwisuzumisha izi ndwara.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyindwara iyo ngiye kuyivuza
Ntabwo mbona imiti imvura
Kuko maze imyaka 10 mbananayo
Ubunoneho igiyekunyica kuko
Bampaga bactrim 480 nkorohererwa ubungozarabuza so mumfashe kuko mezenabi.

Turikumwe Alex yanditse ku itariki ya: 28-01-2023  →  Musubize

iyi ndwara akenshi iyo tugiye kuri C.S ntabwo bayimenya ahubwo bibwira ko ari marariya bityo bigatuma batubwira ngo indwara yabuze,nukudukorera ubuvugizi no Ku ma centre de sante

mugisha yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka