Nyaruguru: Abigeze kurwaza bwaki bayigize umugani

Bamwe mu babyeyi bigeze kugira abana barwaye bwaki bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko nta bwaki izongera kurangwa mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza iyi ndwara ari ubujiji bukabije.

Nyuma yo kurwaza bwaki mu ngo zabo aba babyeyi bavuga ko begereye ikigonderabuzima cya Kibeho babigisha gutegurira abana babo indyo yuzuye, nyuma ngo abana babo bakaza gukira.

Uwonakunze Gloriose afite imashini idoda imwinjiriza amafaranga.
Uwonakunze Gloriose afite imashini idoda imwinjiriza amafaranga.

Aba babyeyi bavuga ko abana babo bakimara gukira bwaki ubuyobozi bw’ikigonderabuzima bwabasabye ko bakwishyira hamwe bagashaka icyo bakora cyabasha kubaha amafaranga kugirango bimwe mubyo batabashaga kubona mu ngo zabo babashe kubibona.

Bamaze kwishyira hamwe, ikigonderabuzima kibifashijwemo n’abafatanya bikorwa banyuranye cyabasabiye imashini ziboha imipira mu budodo, batangira kuboha imipira ndetse n’indi myambaro mu budodo.

Uwonakunze Gloriose afite imashini idoda imwinjiriza amafaranga.
Uwonakunze Gloriose afite imashini idoda imwinjiriza amafaranga.

Kuri ubu aba babyeyi bavuga ko bwaki yabaye umugani mu miryango yabo ndetse n’iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza bwaki mu rugo ari ubujiji.

Niyonsaba Charlotte atuye mu mudugudu w’Akajongi, mu kagari ka Kibeho umurenge wa Kibeho, akaba yarigeze kugira umwana wari urwaye bwaki. Avuga ko umwana we yatangiye kurwara bwaki agifite umwaka umwe gusa.

Ibiraro by'inka zabo zisigaye zibaha amata abana babo bakabaho neza.
Ibiraro by’inka zabo zisigaye zibaha amata abana babo bakabaho neza.

Nyuma yo kwegera ikigonderabuzima, uyu mubyeyi avuga ko yize gutegura indyo yuzuye, kandi akanasobanukirwa ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba umuntu ari umutunziukomeye.

Uyu mubyeyo akomeza avuga ko nyuma y’aho umwana we aviriye mu bafite ikibazocy’imirire mibi, we na bagenzi be bishyize hamwe, ubu ngo bakaba babasha kwibonera amafaranga abatunga mu ngo zabo ndetse ngo bakanasagura.

Agira ati ”Umwana wanjye yari afite ikibazo cy’imirire mibi, ariko byose byaterwaga n’ubujiji.Ubu aho mariye kugera muri iri shyirahamwenza hano nkadoda imipira, nkadoda ingofero z’abana, ubundi nkabona amafaranga nkikenura mu rugo ndetse nkanasagura ayo ngura igitenge.”

Niyonsaba avuga ko ubu nta mwana we wasubira kurwara bwaki, ko ndetse ngo nta n’uw’umuturanyi we wayirwara.

Igikoni bigishirizwamo guteka.
Igikoni bigishirizwamo guteka.

Ati:”Sinshobora kongera kurwaza bwaki kuko ubu nabonye ko bwaki mu rugo izanwa n’ubujiji. Imboga rwatsi tuba tuzifitiye mu rugo, amafaranga yo kjugura utwo tujamga two kuzivangira nayo si menshi.

"Ikindi ni uko nta n’umuturanyi wanjye warwaza iyo ndwara kukojye wabikuyemo isomo namugira inama hakiri kare.”

Uretse kuba muri iri shyirahamwe aba babyeyi bahakura amafaranga abafasha gukemura ibibazo byo mungo zabo, aba babyeyi banavuga ko iyo bari hamwe bakora imirimo yabo yo kudoda imyambaro mu budodo, banaboneraho umwanya wo kuganira ku iterambere ry’ingo zabo kandi bakanaganira ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mungo.

Uwonakunze gloriose umwemuri aba babyeyi agira ati “iyo twicaye hano dukora tunaboneraho tukaganira cyane cyane ku iterambere ry’ingo zacu.N’ubwo nta mugenzi wacu urahura n’ikibazo cy’ihohoterwa iwe, tunaganira ku ihohoterwa kugirango hatazagira uhura naryo akabyihererana.Tugira n’agashya rero ubu twatangiye no kwiga icyongereza.”

Nsanzimana Ildephone ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu kigonderabuzima cya Kibeho, avuga ko kuva aba babyeyi bakwishyira hamwe ngo byagabanyije umubare w’abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi, kuko ngo aba bagore bagenda bakigisha bagenzi ababo.

Ati ”iyo aba bagore bicaye hano abdoda baba baganira, ubundi bataha bakadufasha mu kwigisha abandi bagore mu cyaro ku buryo bwo kwita ku bana babo ngo badahura n’ibibazo by’imirire mibi.”

Aba babyeyi bishyize hamwe ari 20, bahabwa imashini ebyiri zibafasha mu kudoda imyambaro mu budodo, gusa ababyeyi bahuye n’ikibazo cyo kurwaza bwaki nabo barabakira muri iri shyirahamwe, banahafite ubworozi bw’inka zitanga amata ahabwa abana bagaragayeho imirire mibi bakazanwa ku kigonderabuzima.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka