Kayonza: Umushinga “Dufatanye Project” uzatuma abafite ubumuga barushaho kwibona muri gahunda zibakorerwa

Umuryango wa Handicap International tariki 11/09/2014 watangije umushinga witwa “Dufatanye Project” mu karere ka Kayonza, uwo mushinga ukaba uzongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga kugira ngo barusheho kugira uruhare no kwibona mu bikorwa bibakorerwa.

Uyu mushinga ngo ntabwo utandukanye cyane n’izindi gahunda zisanzwe ziriho zo kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga, ahubwo ngo ugamije kuzikomatanyiriza hamwe no kuzongerera ingufu kugira ngo abafite ubumuga barusheho kuzibonamo no kuzigiramo uruhare nk’uko Bankundiye Gisele ushinzwe umushinga wo gufasha abafite ubumuga kwibona muri gahunda zibakorerwa abivuga.

Agira ati “Twagiye tuvuga ubuzima, ubuzima burasanzwe, uburezi burasanzwe, imibereho myiza [y’abafite ubumuga] isanzwe iharanirwa, twebwe icyo tuje kongeraho ni ukugira ngo abantu babibone nk’ikintu kimwe kibumbiye hamwe, hanyuma dufatanye guteza umuntu ufite ubumuga mu burenganzira bwe aho ari iwabo”.

Abitabiriye itangizwa ry'umushinga “Dufatanye Project” babanje gusobanurirwa uburyo hari zimwe mu nsimburangingo n'inyunganirangingo abantu bashobora kwikorera badategereje ko ziva hanze.
Abitabiriye itangizwa ry’umushinga “Dufatanye Project” babanje gusobanurirwa uburyo hari zimwe mu nsimburangingo n’inyunganirangingo abantu bashobora kwikorera badategereje ko ziva hanze.

N’ubwo uyu mushinga uje kunganira gahunda za Leta zisanzwe ziriho zo kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga, bamwe mu bari muri iki cyiciro baracyishinja kugira uruhare mu kuvutswa bumwe mu burenganzira bwa bo kuko rimwe na rimwe batabuharanira uko bikwiye, nk’uko bivugwa na Bangayandusha Emmanuel, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Murundi.

Agira ati “Natwe ubwacu ntabwo turabasha guhindura imyumvire ngo twumve ko dushoboye nk’abandi bose. Muri twe hari abacyisuzugura aho umuntu bamwita Kajorite akitaba. Bamwita Kiragi, Kaboko, Gacumba, ukumva nta kibazo…imvugo nk’izo ngizo. Niba umuntu afite amazina y’ababyeyi, niyitwe amazina y’ababyeyi”.

Uyu mushinga uzakorerwa mu mirenge ya Rukara, Mwiri, Gahini na Murundi. Kimwe mu byo ugamije ni ukwinjiza abafite ubumuga muri gahunda y’uburezi budaheza, ndetse no guhindura imyumvire ya sosiyete ku buryo umuntu ufite ubumuga aherwa ubufasha aho ari, kandi akabuhabwa n’abo babana mu buzima bwa buri munsi.

Bankundiye avuga ko uyu mushinga ugamije gukomatanyiriza hamwe gahunda zisanzwe ziriho zo kurengera uburenganzira bw'abafite ubumuga kugira ngo barusheho kuzibonamo no kuzigiramo uruhare.
Bankundiye avuga ko uyu mushinga ugamije gukomatanyiriza hamwe gahunda zisanzwe ziriho zo kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga kugira ngo barusheho kuzibonamo no kuzigiramo uruhare.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee avuga ko uyu mushinga uzafasha byinshi kuri gahunda zari zisanzwe zihari zo kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga kuko uzashyirwa mu bikorwa n’abantu basanzwe bamenyereye gukorana bya hafi n’abari muri icyo cyiciro.

Yabisobanuye agira ati “Ikinyuranyo cya gahunda zari zisanzwe ziriho za Leta iyi gahunda ije kutwunganira ni uko ije gukoresha ubumenyi n’ubuhanga ku bantu bafite ubumuga bakamenya uko babana na bwa bumuga bafite bitabateye ipfunwe. Ikindi ni uko mu byo batumurikiye harimo ibikoresho twe twatekerezaga ko bigomba kuba ari mvamahanga, nk’inyunganirangingo ishobora gukorwa n’ababyeyi ubwabo kandi wa mwana agafashwa”.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yavuze ko uyu mushinga uzunganira byinshi kuri gahunda zari zisanzwe zihari zo kurengera uburenganzira bw'abafite ubumuga.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko uyu mushinga uzunganira byinshi kuri gahunda zari zisanzwe zihari zo kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Uyu mushinga uzamara imyaka isaga ibiri ukorera muri iyo mirenge ine y’akarere ka Kayonza kuko uzarangira mu mwaka wa 2016. Muri uyu mushinga umuryango wa Handicap International ngo uzakorana n’abafatanyabikorwa batatu, ibitaro bya Gahini byo mu karere ka Kayonza, umushinga w’uburezi budaheza Action for Inclusive Education Development in Rwanda (AIEDR), ndetse n’umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (AGHR).

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka