Nyaruguru: Abana 116 bamaze guta ishuri mu murenge wa Muganza

Kuva aho gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 itangiriye, ababyeyi bagasabwa kugira uruhare mu myigire y’abana babo, abana basaga 116 mu murenge wa Muganza bamaze kuva mu ishuri kubera gudatanga amafaranga yo kurya.

Muri aba bana 116, abasaga 71 ni abigaga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Muganza.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shuri, Soeur Verena Kankindi, ngo aba bana bose bataye ishuri kubera ko batatanze amafaranga yo kurya. Uyu muyobozi avuga ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ubwo hatangizwaga gahunda yo kugaburira abana mu rwego rw’igihugu, ngo abanyeshuri bagiye bava mu ishuri buhoro buhoro.

Uyu muyobozi avuga ko kuba aba bana barataye ishuri ndetse hakaba hari n’abandi barimo bagenda bavamo ngo bituruka ahanini ku myumvire y’ababyeyi bumva ko batatanga amafaranga ibihumbi bine basabwa kugirango abana babobabashe kurya.

Agira ati: “jyewe iyo ndebye nsanga ari imyumvire mike y’ababyeyi banga gutanga amafaranga basabwa, bakumva ko abana bajya bagaburirwa ku buntu”.

Soeur Verena Kankindi uyobora GS Muganza.
Soeur Verena Kankindi uyobora GS Muganza.

Soeur Kankindi avuga ko ababyeyi bo muri aka gace bari baramenyereye ko hari imishinga yafashaga abana bo muri ako gace mu kubagaburira mu gihe bari ku mashuri, gusa ngo aho iyo mishinga yahagarariye, ababyeyi bakwiye kugira uruhare rufatika mu burezi bw’abana babo.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri rya Muganza nabo bemera ko hari ababyeyi banga gutanga amafaranga babishaka kuko ngo bari baramenyereye ko hari imishinga yajyaga ibagaburira ku buntu.

Hatangimana Joseph wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko hari ababyeyi banga gutanga amafaranga nkana bigatuma abana babo birirwa bazerera ku kibuga mu gihe abandi bagiye gufata aamafunguro. Uyu munyeshuri kandi avuga ko bishobora gukurura ingeso mbi mu bana bakaba bakwiba kugirango babashe kubona ibyo barya.

Ati “nkatwe abana twiga urabona ko tudakorera amafaranga. Hari igihe rero umubyeyi yiganyiriza guha umwana we ibihumbi bine, bikaba byatera umwana kuyiba cyangwa se akiba aya bagenzi be ku ishuri”.

Uretse kandi ingeso y’ubujura ishobora guterwa no kutabasha kurya ku ishuri, bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko binatera bamwe mu bakobwa kujya mu ngeso mbi z’ubusambanyi, kugirango babashe kubona icyo bafata mu gihe abandi bari kurya ku ishuri.

Ingabire Joselyne nawe wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko hari bamwe mu bakobwa bishora mu busambanyi kuko baba banze kwicirwa n’inzara ku ishuri.

Ati: “none se ubwo abandi bajya kurya icyumweru kigashira wirirwa ku kibuga wayura abandi bari kurya? Jyewe sinjya kuyashakisha mu basore, ariko hari ababikora kandi biroroshye kubashuka kuko aho kwicwa n’inzara wakwicwa n’ibindi”.

Groupe Scolaire Muganza.
Groupe Scolaire Muganza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Kanyarwanda Eugene, avuga ko hari inama zigenda ziba hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi, kandi ko hari ababyeyi batangiye kubyumva bakaba baratangiye gutanga amafaranga.

N’ubwo uyu muyobozi adahakana ko hari abanze gutanga amafaranga bayafite, anavuga ko hari ababyeyi bigaragara koko ko nta bushobozi bafite. Uyu muyobozi akaba avuga ko bene aba babyeyi ubuyobozi buzabasonera, ariko abafite ubushobozi bakagira uruhare rugaragara mu myigire y’abana babo.

Ati “ntekereza ko icy’ingenzi ari ugukomeza kwigisha, kandi hari abamaze kubyumva batangiye no kuyatanga .Abo bigaragara ko ntabushobozi bafite, abo tuzabasonera, ariko abandi bose bagomba kuyatanga, kandi twizeye koabana bari baravuye mu ishuri bazagaruka”.

Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Petero riri mu murenge wa Muganza rifite abanyeshuri 230 biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, muri bo abamaze gutanga amafaranga yo kurya ni 87 gusa. Kuri iri shuri kandi abanyeshuri 71 bataye ishuri naho mu murenge wose wa Muganza abataye ishuri ni 116.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka