Kirehe: Arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka abana batatu

Umubyeyi witwa Everiyana Nyiransengiyumva utuye mu kagari ka Curazo, Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe yabyaye abana batatu umukobwa n’abahungu babiri mu gitondo cya tariki 09 Nzeri 2014 mu bitaro bya Kirehe.

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo yabyaye abazwe ameze neza uretse ko ngo ahangayikishijwe n’uburyo azarera abo bana bagakura mu gihe ubuzima abayeho bugoye bakaba nta n’isambu bagira.

Yagize ati“ndumva nta kibazo mfite gusa ikibazo mfite ni icyo kubarera kandi mfite n’abandi batanu, nari naraboneje n’urubyaro ntasiba kwiteza urushinge rw’amezi atatu sinamenye uko byagenze byarantunguye nsanze ntwite. Nta sambu tugira ubuzima tubayeho burakomeye keretse habonetse ubufasha”.

Everiyana Nyiransengiyumva wibarutse abana batatu ahangayikishijwe n'uko azabarera kuko nta mikoro afite.
Everiyana Nyiransengiyumva wibarutse abana batatu ahangayikishijwe n’uko azabarera kuko nta mikoro afite.

Everiyana Nyiransengiyumva arasaba umugiraneza uwo ariwe wese kumuha ubufasha no gukorerwa ubuvugizi kugira ngo abone imfashanyo yamufasha kurera abana yabyaye bityo ubuzima bwabo bokomeze kugenda neza.

Sophonie Hakizimana ushinzwe imari n’umutungo mu bitaro bya Kirehe aravuga ko ibitaro bikomeje gukoresha uko bishoboye mu guha uwo mubyeyi ubufasha bwihutirwa.

Aragira ati “tukimara kubwirwa ayo makuru hari ubufasha twamuhaye, hari amata y’amezi abiri, ibikoresho by’isuku by’abana: indobo, ibiringiti, isabune amavuta, esuwime n’abakozi batangiye gukusanya inkunga kuburyo tumaze kumubonera amafaranga 4000 kandi gukusanya inkunga biracyakomeje andi tubona turayamugezaho.”

Nyuma yo kuvuka ari batatu bameze neza.
Nyuma yo kuvuka ari batatu bameze neza.

Ubuzima bw’abo bana buragenda neza. Abo bana barutana amagarama 50. Bapima hagati ya garama 1600 na garama 1800.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka