Ngororero: Baracyaheka abarwayi mu ngobyi gakondo kubera imihanda idahagije

Kuba imihanda itunganye itaragera hose mu mirenge igize akarere ka Ngororero, bituma hari abaturage batwara abarwayi kwa muganga bifashishije ingobyi gakondo mu gihe baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza kuburyo imodoka z’ibitaro n’amavuriro zabibafashamo bitabagoye.

Ibi bituma abaturage bavuga ko gutwara abarwayi kuri ubwo buryo bibavuna ndetse abarwayi bakagera kwa muganga batinze mu nzira kubera urugendo cyangwa se hakaba abatinda mu ngo zabo bategereje koroherwa cyangwa babuze abaheka.

Mu gukemura iki kibazo abaturage bishyiriraho amashyirahamwe y’abahetsi aho buri muntu ufite imbaraga aba agomba kwitabira guheka naho abatabishoboye bagatanga amafaranga ibihumbi bibiri buri mezi atatu, ibyo bavuga ko nabyo bitaboroheye kuyabona cyane cyane ko abayatanga benshi ari abasaza badafite imbaraga.

Bavunwa no guheka abarwayi mu ngobyi gakondo.
Bavunwa no guheka abarwayi mu ngobyi gakondo.

Barayavuga Celestin utuye mu murenge wa Bwira avuga ko nabo bifuza gutera imbere bagakoresha imodoka ndetse abenshi mu baturage baba bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga basabwa nazo ariko zikaba zitahagera kubera kutagira imihanda. Iki kibazo gihuriweho na benshi mu batuye aka karere dore ko hari n’utugari tutagira umuhanda uduhuza n’utundi.

Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero Muganza JMV avuga ko ikibazo cy’imihanda bakizi ndetse ko mu mirenge yose uhasanga amashyirahamwe cyangwa inama z’abahetsi nkuko bamwe babyita. Akomeza avuga ko hari imirenge imwe n’imwe usanga ayo mashyirahamwe ari menshi nka Ndaro, Muhanda, bwira na Sovu, usanga iherereye mu misozi miremire kurusha indi.

Umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero unakorana bya hafi n’abo bahetsi avuga ko bari henshi ariko ko bataragenzura neza umubare w’amashyirahamwe yabo. ibi kandi ni nako bimeze ku rwego rw’imirenge aho bavuga ko bitoroshye kumenya ayo mashyirahamwe kuko amwe asenyuka andi akavuka.

Umusaza witwa Pascal Maniraguha ucuruza ingobyi za gakondo avuga ko isoko ryazo rigihari kubera amashyirahamwe y’abahesti akiri menshi, aho arema amasoko yo muri aka karere kandi akagurisha ingobyi byibura 10 mu kwezi. Ibi bikaba bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abaturage batarabona serivisi zo kugeza abarwayi kwa muganga.

Ingobyi gakondo ziracyagaragara ku masoko yo mu karere ka Ngororero.
Ingobyi gakondo ziracyagaragara ku masoko yo mu karere ka Ngororero.

Uretse imvune bitera abatwara abo barwayi hamwe n’izindi ngaruka zavuzwe, umuforomo ukorera ku kigonderabuzima cya Ntaganzwa avuga ko gutwara abarwayi kuri ubwo buryo bishobora kubabangamira bitewe n’uburwayi bafite, ndetse ntibitabweho igihe bataragezwa kwa muganga nkuko bikorerwa abatwawe n’imodoka z’abarwayi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwo buvuga ko ibikorwa remezo cyane cyane imihanda bikiri bikeya ariko byitaweho kandi ko buri mwaka hari ibirometero byinshi bikorwa, aho mu mwaka ushize wa 2013-2014, mu karere kose hatunganyijwe kilometero 120 z’imihanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka