Rukomo: Ntabagihisha inzoga ngo batumaneho basangire

Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhisha inzoga ugahamagara bagenzi bawe mu gasangira byacitse kubera ko urukundo n’ubusabane byasimbuwe n’urukundo rw’amafaranga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ibi byatewe n’iterambere rishinga imizi kimwe n’iyimakazwa ry’umuco wo kugira isuku.

Nk’uko bisobanurwa na muzehe Rwabigwi Barthazar wo mu mudugudu wa Murirwa akagali ka Rukomo ya 2 ngo kera iyo umuntu yahishaga urwagwa cyangwa yenze ikigage yatumiraga abaturanyi bagasangira nka kimwe mu byagaragazaga urukundo n’ubusabane; gusa ngo ubu uyu muco waracitse we akeka ko byatewe n’ubusambo.

Ngo abantu bose babaye ibisambo umuntu arahisha agahamagara urangura yanakwisigira akanywera iwe gusa. Nyamara ngo mbere barasangiraga byaba na ngombwa bagahamagaza abagore babo nabo bagasomaho.

Aba basaza bo basanga amafaranga ariyo aza imbere y’ibindi byose kubera inyungu z’umuntu ku giti cye. Nyamara ngo ibi birimo mu gihe amatorero n’amadini ahora atoza abayoboke bayo urukundo.

Umuco wo gusangira ugenda ucika kubera iterambere.
Umuco wo gusangira ugenda ucika kubera iterambere.

Muzehe Kutarisi Anastase wo mu mudugudu wa Bukamba akagali ka Gashenyi we yemeza ko urukundo hagati y’abantu rugihari rutacitse nk’uko bivugwa na bagenzi be kuko bahurira mu kabari bagasangira. Uretse n’ibyo kandi ngo na kera ntibyabuzaga ko hari abagirana amakimbirane yenda bakaziyunga nk’uko bikorwa n’uyu munsi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo bwemeza ko urukundo ruhari ntaho rwagiye. Sebineza Hertier umukozi w’umurenge wa Rukomo ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage avuga ko uyu muco wo gusangira ugenda ucika kubera iterambere rishinga imizi kimwe n’uko kwimakaza isuku byabaye umuco mu baturage.

Nubwo aba basaza bahamya ko kuba batagihisha ngo batumirane ari urukundo rucye, ariko nanone nabo bemera ko hari ingaruka byabarinze nk’indwara zirimo igituntu n’izindi zandurira mu gusangira ku muheha. Ikindi kandi banemera ko ibi byabaho ari uko habanje kuboneka ibitunga umuryango.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka