Rutsiro: Gushyira imbaraga hamwe bitumye bagiye kwiyubakira Inzu y’ubucuruzi

Abakozi b’akarere ka Rutsiro kuva ku kagali kugeza ku karere bibumbiye muri koperative COTOPROCO (Congo Nil tourism Promotion Cooperative), biyemeje kubaka inzu y’ubucuruzi bazajya bakodesha.

Iyi nzu izaba yubatse muri santere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango ku gaciro ka miliyoni 325 ikazuzura mu gihe cy’amezi icyenda, nk’uko abanyamuryango babyiyemeje. Iyi koperative ifite angana na miliyoni 117 andi abura bazayaguza banki.

Igishushanyo mbonera cy'inzu bateganya kwiyubakira.
Igishushanyo mbonera cy’inzu bateganya kwiyubakira.

Janvier Muhimpundu umuyobozi w’iyi koperative yatangarije Kigali Today ko batekereje kubaka iyi nzu kubera ko akarere ka Rutsiro babona nta mazu nk’aya y’ubucuruzi agendanye n’igihe gafite.

Yongeraho ko banatekereje ku ma banki cyangwa indi mishinga yatinya kuza gukorera Irutsiro bavuga ko nta mazu bakoreramo ahari.

Yagize ati” Iyi nyubako twayitekereje kubera imiterere y’akarere kacu ndetse no kuba twarabonaga nta mazu y’ubucuruzi agendanye n’igihe gafite ndetse twanayitekereje kugirango tunakurure ibigo cyangwa amabanki kuza gukorera muri Rutsiro.”

Buri munyamuryango yahawe ibihumbi 50 by'inyungu.
Buri munyamuryango yahawe ibihumbi 50 by’inyungu.

Ku ruhande rw’abanyamuryango bishimiye intambwe bagezeho harimo no kubaka iyi nzu banavuga kandi ko bagifite byinshi byo kugeraho kandi ngo nta mpungenge z’uko bazabigeraho nk’uko Bisangabagabo Sylvestre umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda abyemeza.

Ati” kwibumbira muri iyi koperative byaradufashije cyane kuko twagiye dutizanya imbaraga n’ubwo wenda inzira ari ndende ariko twizeye ko nta mpungenge ko tuzagera kuri byinshi ,nyuma y’iriya nzu tuzashaka undi mushinga waduteza imbere.”

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2007 ifite abanyamuryango 240 buri munyamuryango akaba yaratanze umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itandatu akaba yarayatanze mugihe cy’imyaka itatu kuko buri kwezi buri wese yatangaga ibihumbi 10.

COTOPROCO yamaze kubona ubuzimagatozi ikaba ifite icapiro (Papeterie) ihagaze miliyoni 15, ni nayo ibafasha kubona amafaranga yo guhemba abakozi bakorera iyi koperative.

Umunyamuryango yemerewe kuguza amafaranga atarenze ibihumbi 500 azishyura mu gihe cy’umwaka n’inyungu ya 8% gusa amafaranga y’umugabane shingiro ntibajya bayakoresha ibindi bikorwa uretse kuguriza abanyamuryano.

Zimwe mu mbogamizi ngo bahura nazo ni nko kubura inzu yabo bakoreramo no kuba bamwe mu banyamuryango bahindurirwa aho bakorera ugasanga umugabane shingiro agiye tawujuje nko ku bagiyemo nyuma.

Nyuma y’imyaka umunani umutungo w’iyi koperative ugera kuri miliyoni 117, ubariyemo n’umugabane shingiro, utanabariyemo amafaranga ava mu icapiro.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abishyize hamwe nta kibananira kandi nta mugabo umwe

kanyanga yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka