Umuhindekazi yakoze ubukwe n’imbwa

Mangli Munda, umuhindekazi w’imyaka 18, yasabwe gukora ubukwe n’imbwa yibunza, kugira ngo imyuka mibi yari imuriho imuveho.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubuhinde, bivuga ko uyu mukobwa yakoze ubukwe n’imbwa biturutse ku nama yagiriwe n’uwo twakwita umujyanama mu bya roho, w’iwabo ahitwa Jharkhand.

Uyu mujyanama mu bya roho ngo yari yavuze ko kubera imyuka mibi yari kuri uyu mukobwa, kubana n’umugabo byari gutuma umuryango we ndetse n’aho atuye bazima. Ngo ni cyo cyatumye rero yemera gukora ubukwe n’imbwa ibunga bise Sheru.

Mangli Munda ari kumwe n'imbwa bakoranye ubukwe.
Mangli Munda ari kumwe n’imbwa bakoranye ubukwe.

N’ubwo uyu mukobwa atahaga agaciro cyane umuco w’iwabo, ubu bukwe yagiranye n’imbwa bwo bwabaye hakurikijwe umuco wo mu gihugu cye.

Uyu mukobwa kandi ngo anivugira ko gukora ubukwe n’imbwa bitamunejeje, ariko ngo « bizamufasha guhindura amateka y’ubuzima bwe».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

IMANA IGIRIRE IKIGONGWE UWO YAREMYE MW’ISHUSHO RYAYO AHANDIHO NTAWOROKOKA

BULEON yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Nibara !Itanguriro126:28

Bwaje Paul yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Nibara Akwiye Gusengerwa.Mwitongory Edeni Imana Ihashira Umuntu Hanyuma Imufasha Bakwiranye Ntibikongekuba

Bwaje Paul yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Hahahahaha Njyewe Mbona Uyumukobwa Umujyanama We Yaramuhemukiye Yaracyiri Namuto Disi Birababaje Abasore Babuze Abagore None Imbwa Irongore Umukobwa Mwiza Gucya? Cyangwa Iwabo Basenga Buda

NSABIMANA DISMAS yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Uyu mukobwa wakoranye ubukwe n’imbwa njye ndabona ababaje,koko tugeze mu minsi ya nyuma.Bibiriya ivuga ko mu minsi ya nyuma hazabaho ibihe bitigeze kubaho.Ahaaa..Mana tube hafi!

dufitumukiza daniel yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka