Barashimira umugore wakoze uruganda rukora ifu y’ibigori yiswe “Akishimiwe ka Ngororero”

Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko bishimiye uruganda rutunganya ifu y’ibigori rwakozwe n’umugore witwa Uwimana Mediatrice uvuka mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero ari naho urwo ruganda rukorera.

Kuri ubu, abacuruzi n’abaturage bavuga ko batakijya kurangura amafu y’ibigori hanze y’akarere kuko biboneye iyabo hafi kandi ngo ikaba ari nziza kurusha iyo basanzwe bakoresha banayikuye kure.

Dusabemeriya Solange, umucuruzi ukorera ahitwa mu Rusumo mu murenge wa Gatumba avuga ko ubu yahagaritse kurangura ifu y’ibigori iturutse ahandi kuko abakiriya bakunze iva muri urwo ruganda.

Ibi abihurizaho na Masengesho Pascal, umwe mu bafite amaresitora mu karere ka Ngororero uvuga ko abakiriya be bamaze kumenya itandukaniro riri hagati y’ifu ikorwa n’uruganda “Akishimiwe” n’andi mafu asanzwe aboneka mri ako gace, kuburyo bahitamo AKISHIMIWE gusa.

Uwimana Mediatrice mu bubiko bw'ifu akora.
Uwimana Mediatrice mu bubiko bw’ifu akora.

Muhawenimana Josee na Muhawenima Florence ni abagore batuye mu murenge wa Gatumba, bavuga ko nubwo AKISHIMIWE ka Ngororero kagura amafaranga ari hejuru y’igiciro cy’andi mafu kuko hiyongeraho amafaranga 50 ku kiro kimwe ikagura 500, ngo bahisemo iyi fu kuko iryoshye kandi inoze kurusha iyo bakoreshaga.

Uwimana Mediatrice avuga ko igitekerezo cyo gukora uru ruganda cyatewe n’uko yabonaga mu karere atuyemo hahingwa ibigori byinshi abaturage bakabigurisha kure ndetse nabo bakajya kugura ifu yabyo kure.

Ubu uyu mugore agura ibigori byo mu karere ka Ngororero ndetse no hanze yako kuko ibyo abona muri aka karere bidahaza isoko rye.

Avuga ko uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zigera kuri 20 ku munsi ariko akaba akora toni 12 kubera kutabona ibigori bihagije. Naho impamvu ifu akora yishimiwe ngo ni uko akoresha ibigori yabanje gutunganya kuburyo buhagije kandi akabishya neza akanabibika, ndetse ngo ntahe abaturage ifu ishaje.

Uwimana asobanurira umukozi w'umurenge imashini akoresha.
Uwimana asobanurira umukozi w’umurenge imashini akoresha.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uru ruganda rwanorohereje ibigo by’amashuri muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hamwe no guha aborozi ibiryo by’amatungo bituruka muri urwo ruganda.

Nyiri uru ruganda avuga ko ahura n’ikibazo cyo kutabona ibigori bihagije ndetse bimwe na bimwe cyane cyane ibihingwa muri aka karere bikaba biba bidatunganye, aho asaba ababishinzwe kwigisha abahinzi gufata neza ibigori kugeza bigurishijwe. Avuga kandi ko ateganya kwagura inyubako ndetse akongera imashini akoresha nubwo ngo bitamworoheye.

Ubwo minisititiri w’inganda n’ubucuruzi yasuraga akarere ka Ngoroero muri Kanama uyu mwaka, yashimye iki gikorwa, aho uru ruganda rubaye urwa kabiri muri aka karere mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi, nyuma y’uruganda rutunganya imitobe na rwo rw’umuturage ku giti cye ruherereye mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka