Burera: Bamutegeye amandazi 10 arayamara bamwe baramuseka ngo ni ukwisuzuguza
Umusore witwa Nshimiyimana Félicien utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yariye amandazi 10 manini bari bamutegeye arayamara ntiyagira ikibazo na kimwe agira, maze yegukana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri bari bamwemereye.
Nshimiyimana usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi) muri santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika, yateze n’umumotari nawe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri iyo santere.
Uwo mumotari yategeye Nshimiyimana amandazi 10 manini agura amafaranga y’u Rwanda 200 rimwe rimwe, ko naramuka ayamaze amuhemba amafaranga 2000. Nshimiyimana nawe yemeza uwo mumotari ko ayamara kandi anamwemerera kumuha telefone ye mu gihe azaba atayamaze.
Mu ma saa tanu za mu gitondo, tariki ya 02/09/2014, nibwo Nshimiyimana yatangiye iryo piganwa maze bamwegereza amandazi 10 na Teremusi (Thermos) y’icyayi, akajya afata rimwe rimwe akarirya asomeza icyayi.
Mu gihe kigera ku isaha imwe Nshimiyimana yari amaze kurya ayo mandazi yose 10, gusa yayariraga ahantu hihishe mu nzu mu gihe hanze hari abantu bashungereye bashaka kureba uwo muntu urya amandazi 10 (bakunze kwita 2GB kubera ukuntu ari manini), kandi ubusanzwe kumara abiri cyangwa atatu ku muntu usanzwe bigoranye.
Nshimiyimama, ufite igara rito, amaze kumara ayo mandazi, yahise asohoka hanze y’inzu yari arimo maze abaturage bari bashungereye bahita bamuterura bamushyira mu birere kubera ukuntu yabatangaje, akaba yashoboye ibyo bo batashobora.
Ntibavuga rumwe ku buryo umuntu yarya amandazi 10
Abaturage bari aho ntibavuga rumwe ku kuntu umuntu amara amandazi 10. Bamwe bavuga ko kurya amandazi 10 ukayamara ari ukwisuzuguza, mu gihe abandi bo bavuga ko kurya gutyo ari umwuga ushobora kuzamukiza.
Aphrodis Mbonigaba agira ati “Reka ni ukwisuzuguza! Umuntu w’umugabo se arya amandazi 10, ubwo umugore azashaka byonyine azajya ateka ibiryo bingana iki? Reka ndabigaya cyane”.
Sindikubwabo nawe agira ati “Nta wabikora ari umuntu muzima! Ntabwo uwo ari umwuga wo gukora umuntu w’umusore!”
Bucyana Jean de Dieu we ntiyemeranya nabo. Agira ati “Kubera ko umuntu bamuhaye umuhigo akaba awuhiguye, jye ndabona ari sawa.
Oya ntiyishujuguje kubera ko bamutegeye intego ye, aratsinze! Bigaragare ko n’ubundi haje n’andi marushanwa hari icyo ashobora kubona bamupinga ngo akora ibintu by’amafuti”.
Yumva kurushanwa mu kurya ibiryo byinshi yabigira umwuga
Nshimiyimana, ufite imyaka 26 y’amavuko akaba akiri ingaragu, we avuga ko kurya ibintu byinshi ntacyo bimutwaye ndetse ngo nta n’isoni bimuteye ku buryo yumva yabigira n’umwuga.
Akomeza avuga ko atari ubwa mbere akoze ibintu nk’ibyo kuko ngo yigeze no kurya ibiro bitandatu by’ibirayi arabimara. Gusa ariko ngo gupiganwa mu kurya ibintu byinshi aba yigana Temarigwe uzwiho kuba yaraciye agahigo mu kurya ibiryo byinshi mu Rwanda.
Agira ati “Jyewe numvise ko Temarigwe ajya mu marushanwa yo kurya, jye nabonye nanjye biba nkajya ndakora ibintu nkabirya, nkabona birashobotse, bakanantegera n’ibyo kurya nkabona ndabimaze kandi mu nda ntihagire icyo mba, ubwo noneho mpitamo kuvuga ngo reka (ndye) ibiro bitandatu by’ibimondi (ibirayi) bashyiramo n’igice cy’intonore gihiye, byose mpita mbinogonora ndavuga nti ‘kabisa ndi kumva y’uko ntacyo mbaye, nta kibazo’. Uwo mwuga nshobora kuwukora bitewe n’uko mu nda ntacyo mba. Nka nyuma y’isaha nshobora kurya n’indi sahani y’ibiryo cyangwa se ibindi bintu nta kibazo”.
Akomeza avuga kandi ko ijerekani ya litiro 20 z’ikigage yarara ayimaze kuko ngo anywa inzoga nyinshi kandi ntasinde.
Abazi uyu musore bavuga ko no mu buzima busanzwe akorana akazi imbaraga nyinshi. Bagenzi be bakorana akazi k’ubunyonzi bavuga ko azi kunyonga igare ku buryo n’ahantu haterera ahazamuka kandi ahetse umugenzi.
Bakomeza bavuga ko ashobora gutsinda amarushanwa yo kunyonga igare ngo ikibazo ni uko mu gace atuyemo nta marushanwa nk’ayo ahaba.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese uwomwana afitanyesano natemarigwe ndumva bidashoka amandi 10 !!! ntibishoboka
Ntabwo Jye Mushyigikiye,Kuko Ntabwo Uwo ar’umwuga Wogukora!Kereka Nibamuh’umurenge wenyine Akarya Ibiweramo wenyine(Umurenge Wo mukarere Kanyagatare Niho heraCyane!)
yemwe ngewendumiwe pe!! amandazi 10 kabisa mbabajwe numuryangowe uragowe? kuko umuntu uryagutwo sinziniba umugorewe azabona ibimuhaza.
yemwe ngewendumiwe pe!! amandazi 10 kabisa mbabajwe numuryangowe uragowe? kuko umuntu uryagutwo sinziniba umugorewe azabona ibimuhaza.
Jadot, winsetsa rwose. Thanks for a balanced story Norbert
ibi bikunze gukorwa mu biturage byinshi, hari ahantu twabaga umuntu bategeye kurya ibiro 03 by’umuceri uhiye hamwe n’isombe nazo zuzuye igisorori bishyushye akajya anasomeza primus...maze umugabo arabivutaguza ariko nagiye kubona mbona akanuye amaso , atangiye kubira ibyuya noneho agiraaatya...asankuzamuye ijosi...akubita ibombe yuruvangitirane rw’isombe n’umuceli ....abaraha ahafi aba abarasheho ...nka katiyusha...narasetse imbavu zirashya, ubwo aba azanye kamyira, ndamureba ndavuga nti sha imbwa muragwira..kubona umuntu azira ibiryo????
temarigwe azamusure kuko akeneye umutoza
courage wibere Temarigwe kuko urabibishije n’ibiro icumi uzabirangiza ariko umugore wawe arababaje