Ikibazo cy’uburwayi bw’imyumbati cyahagurukije Minisitiri w’ubuhinzi
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, aherekejwe n’abakozi bashinzwe iby’ubuhinzi, aragirira uruzinduko mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza, aho asura abahinzi b’imyumati, arabagira inama yo kuyirandura bagahinga ibindi bihingwa, kuko yajemo uburwayi budashobora gutuma yera.
Uru ruzinduko Minisitiri w’ubuhinzi Mukeshimana Gerardine ari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe tuteza imbere ubuhinzi (RAB) Daphrose Gahakwa, yaruhereye mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 2/9/2014, aganira na bamwe mu bahinzi bo mu mirenge wa Mugina na Nyamiyaga.
Basuye umurima wa Nyirimpuhwe Telesphore wo mu murenge wa Mugina akagari ka Mbati, maze basanga imyumbati ihinze kuri hegitari 12 yose yarafashwe n’uburwayi bwa “mozayike” ndetse n’ubwa “Kabore”. Bamugiriye inama yo kuyirandura iyatangiye gushora akayigurisha n’uruganda, ubundi agahinga indi myaka muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2015A.
Nyirimpuhwe uvuga ko yatunguwe n’uburwayi kuko igitangira kumera yasaga neza. Ngo yagaragaje uburwayi mu kwezi kwa Kamena 2014. Arataka igihombo gikomeye kuko yari yarayishoyemo amafaranga akabakaba miliyoni 7 yagujije muri Banki nyarwanda y’Iterambere (BRD).
Nubwo ubuso bunini ari ubuhinzeho imyumbati ikiri mito, ngo yiteguye kuyirandura agatera ibishyimbo kuko nta kundi yabigenza. Aragira ati “ngendeye ku nama mpawe, ndumva nahita nyirandura kugira ngo ntahura n’ikindi gihombo”.
Bakomereje no mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Kabugondo, naho hari umurima ufite ubuso bwa hegitai 11, uhingwa n’abantu bane bashyizemo imyumbati nyuma yo kuranduramo inanasi nazo zari zagize ikibazo cy’uburwayi.
Rushyana Telesphore, umwe mu bahinga uyu murima, aravuga ko uburwayi bw’imyumbati bugiye kubateza inzara. Ati “harimo inzara ndende cyane kuko amafaranga yose twayashoye muri iyi myumbati, ubu nta kintu na mba dusigaranye keretse gutangira bundi bushya”.
Nubwo umuti wo kurandura imyumbati yarwaye ukakaye, Minisiteri y’ubuhinzi irakangurira abahinzi kubikora kuko nta wundi muti waboneka. Uruzinduko rwa Minisitiri rwakomereje mu turere twa Ruhango na Nyanza.
Rurasorezwa ku cyicaro cy’Intara y’amajyepfo kiri i Nyanza aho minisitiri agirana inama n’abayobozi b’uturere ndetse n’abakozi bashinzzwe ubuhinzi bagafatira hamwe umwanzuro ku kibazo cy’uburwayi bwaje mu myumbati.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye rwose , imyumbati iri mubihingwa ngandurarugo ,abanyarwanda Bamwe Babura mungo zabo bikaba ibibazo rwose, ministiri narebe icyakorwa hifashishwe ninzobere, arikonabaturage inama bagirwa bajye bazubahiriza
ntiwumva se umuyobozi mwiza, ubwo yavuye mu buro akajya hanze ubu ibintu byashobotse kandi ibi ni byiza kuko akazi ke nubundi ni ako kuri terrain