Kirehe: Huzuye ikigo cy’urubyiruko kizafasha mu kwita ku buzima bwarwo

Urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rurishimira ikigo rumaze kubakirwa mu Murenge wa Kirehe. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bisaga 20 bizajya bikorerwamo imirimo inyuranye ijyanye no gufasha urubyiruko mu buzima bwarwo bwa buri munsi.

Bamwe mu rubyiruko baravuga ko icyo kigo kigiye kubafasha guteza imbere umuco, imikino n’imyidagaduro batibagiwe no gukora baharanira kwiteza imbere no guteza igihugu imbere, barwanya ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi.

Iki kigo kizaba ishuri ry'uburyo bwo kurinda ubuzima bw'urubyiruko, icyaruteza imbere no kwidagadura.
Iki kigo kizaba ishuri ry’uburyo bwo kurinda ubuzima bw’urubyiruko, icyaruteza imbere no kwidagadura.

Havugimana Noël, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kirehe agira ati “iki kigo tugitezeho byinshi mu kongera ingufu muri siporo n’imyidagaduro tunarushaho gukora tukikura mu bukene. Ubwo tubonye ibibuga amakipe yacu aragira ingufu cyane cyane iy’umupira w’intoki (volleyball) isanzwe ihagaze neza mu gihugu”.

Yungamo ati “tugiye no gushyiraho amatsinda anyuranye nk’itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ubwiyongere bw’agakoko gatera sida, guteza umuco imbere n’ibindi”.

Rose Ukeye, nk’umwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ariko bakaba badafite akazi, arishimira ko ikibazo cy’ubushomeri kigiye gukemuka akifuza ko mu gutanga imirimo bakwibanda ku rubyiruko rudafite icyo rukora.

kubaka iki kigo byatwaye miliyoni 126 z'amafaranga y'u Rwanda.
kubaka iki kigo byatwaye miliyoni 126 z’amafaranga y’u Rwanda.

Anastase Ngendahimana, ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Kirehe avuga ko bagiye kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, no kubapima ubwandu bw’agakoko gatera Sida ngo bamenye uko bahagaze, guteza imbere siporo n’umuco n’ibindi.

Arakomeza agira ati “turifuza ko imikino n’imyidagaduro yarushaho gutera imbere mu gihe ikibuga cya Volleyball na Basketball bimaze gutunganywa hakiyongeraho n’ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri hafi gutungana”.

Icyo basaba Minisiteri y’Urubyiruko n’Akarere ka Kirehe ni ubufasha bwo gushyiramo ibikoresho bigezweho bijyanye n’Ikoranabuhanga, ibikoresho by’ubudozi, ububaji, ubwubatsi, n’ibindi.

Imikino nayo yatekerejwe ho mu kubaka iki kigo.
Imikino nayo yatekerejwe ho mu kubaka iki kigo.

Emmanuel Bigirimana ushinzwe gukurikirana ibigo by’Urubyiruko mu rwego rw’Igihugu arasaba urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe kubyaza umusaruro ibyo bikorwaremezo bagejejweho, bityo bakirinda ibikorwa byabashora mu ngeso mbi bagakora bakiteza imbere kandi ngo na Minisiteri y’Urubyiruko ntabwo izabatererana.

Iyo nzu yubatswe ku bufatanye bw’umushinga ushinzwe ubuzima by’imyororokere mu rubyiruko HDP (Health Development and Performance) ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 126 hakiyongeraho n’ibibuga bibiri bifite agaciro ka miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko ruhawe amahirwe yo kubyaza umusaruro iki kigo maze ubuzima bugakomeza

myasiro yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka