Rutsiro: Abanyeshuri babiri bitabye Imana bazize inkuba

Inkuba yakubise abana 10 biga ku ishuri ribanza Umucyo riherereye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, umunani bajyanywa kwa muganga, babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Ubwo ibi byabaga kuri uyu wa mbere tariki 01/09/2014 ahagana saa kumi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yabwiye Kigali Today ko inkuba yakubise mu mashuri 2 ariko hakitaba Imana 2 gusa abandi bakaba bajyanywe kwa muganga gusa ngo hari ikizere ko bazakira.

Inkuba ikomeje kwivugana abatari bake gusa na n’ubu abaturage bahatuye ntibibaza impamvu hadakorwa ibishoboka byose kugirango imirindankuba yiyongere muri aka karere kagizwe n’imisozi myinshi kandi iteyeho amashyamba.

Aba banyeshuri bitabye Imana nta n’amasaha 3 ashize umuyobozi w’akarere bwana Gaspard Byukusenge asabye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi kuzabavuganira muri minisiteri y’ibiza kuzabakemurira ikibazo cyo kutagira imirindankuba myinshi.

Aba banyeshuri bitabye Imana mu gihe hari abandi bantu 2 bari bamaze iminsi mike itageze no kucyumweru bitabye Imana.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko hari abavuga ko ahantu harangwa amabuye y’agaciro haba inkuba nyinshi byaba aribyo?biramutse aribyo, Rutsiro yaba yibitsemo umutungo utagira uko ungana kuko inkuba zaho zirakabije cyane

jeanne yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka