Abapolisi b’abagore batangiye amahugurwa yo guhagararira UN mu kubungabunga amahoro

Abapolisi 140 b’abagore batangiye guhugurwa n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN), ku bijyanye n’uko bazitwara mu kizamini kizatuma bahagararira uyu muryango mu bihugu bitandukanye ku isi mu kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’ungirije wa Polisi, DIGP Juvenal Marizamunda, avuga ko nk’uko biteganywa n’umuryango w’Abibumbye, hari gahunda yo kongera umubare w’abagore babungabunga amahoro ku isi.

Abazatoranywa mu Rwanda bagomba gukomeza kwitwara neza, kuko ari byo byatumye iyi gahunda ihera mu Rwanda; nk’uko Umuyobozi w’ungirije wa Polisi yabobanuye ubwo yatangizaha aya mahugurwa kuri uyu wa 01/09/2014.

Abapolisi b'abakobwa n'abagore batangiye amaguhurwa yateguwe na UN ku bijyanye no gucunga umutekano mu bihugu birimo imvururu.
Abapolisi b’abakobwa n’abagore batangiye amaguhurwa yateguwe na UN ku bijyanye no gucunga umutekano mu bihugu birimo imvururu.

Yagize ati “Icyo tubasaba cya mbere ni ugukomeza kugaragaza ikinyabupfura n’ubushobozi busanzwe buranga Abannyarwanda muri rusange n’Abanyarwndakazi by’umwihariko, no kujyana ubunararibonye dufite hano mu Rwanda kugira ngo bajye gufasha ibyo bihugu biba byaragiye bizahazwa n’intambara.”

CP. Martin Lany ari nawe ukuriye iri tsinda ry’impuguke ry’umuryango w’abibumbye, avuga ko ikigamijwe atari ukugira umubare munini w’abapolisi b’abagore, ahubwo harimo no kubongerera ubumenyi buba bukenewe mu gihe bari mu kazi.

Ati “Iki ngenzi si ukugira umubare munini w’aba ofisiye b’abakobwa ahubwo ni umubare munini w’abumvise uburyo ibyo bihugu byazahajwe biteye. Muri aya mahugurwa tugiye kwibanda ku kubongerera ubusesenguzi, uburyo bakusanyamo amakuru n’uburyo hahita bareba igikenewe mu bihe bikomeye.”

Abazahabwa aya mahugurwa bizabafasha kwitabira ikizami cya UN bafite ubumenyi buhagije.
Abazahabwa aya mahugurwa bizabafasha kwitabira ikizami cya UN bafite ubumenyi buhagije.

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bya Afurika bifite umubare munini w’abapolisi bari mu butumwa b’amahoro mu bihugu bitandukanye. Abagore 76 bari mu bihugu nka Centrafrique, Soudani y’Amajyepfo, Haiti, Mali, Darfur.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu ibintu byarahindutse ntacyo abagabo batakora arinayo mpamvu bagomba guhabwa umwanya munini mukubungabbunga amahor ku isi, iyo bigeze ku Rwanda biba akarusho kuko n’ubusanzwe dusanzwe tubohereza.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

kubera ko abagore bafite ubuhanga buhambaye mu kazi kabo niyo mpamvu kubakoresha ari byiza kandi bigaragara ko bashoboye

nyamurinda yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka