La Liga: Real Madrid ikozwe mu jisho ubugira kabiri

Ikipe ya Real Madrid, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Atletico Madrid ikanayitwara igikombe bahataniraga cya Super coupe ya Espagne, ubu yongeye gutsindwa muri Shampiyona n’ikipe ya Real Sociedad I Anoeta stadium ku kibuga cya Real Sociedad ibitego 4-2.

Mu minota 11 gusa yo mu gice cya mbere, ikipe ya Real Madrid, ibifashijwemo na Garenth Bale ndetse na Sergio Ramos, yari yamaze kubona ibitego 2 ku busa bwa Real Sociedad.

Nyamara kuva ku munota wa 21 w’igice cya mbere kugeza ku munota wa nyuma w’igice cya kabiri ikipe ya Real Madrid n’ubwo ntako itari yagize, ntiyabashije kongera gukoramo itsindwa ibitego 4-2.

Myugariro wa Real Madrid, Marcello ntiyiyumvishaga uburyo bishyuwe ibitego bibiri bagatsindwa n'ibindi.
Myugariro wa Real Madrid, Marcello ntiyiyumvishaga uburyo bishyuwe ibitego bibiri bagatsindwa n’ibindi.

Ibitego bine bya Real Sociedad byatsinzwe na Xavi Prieto ku munota wa 35, David Zurutuza ku munota wa 41, Sergio Canales ku munota wa 65 mu gihe Carlos Vela ku munota wa 71 yashyizemo agashinguracumu Real Sociedad yegukana intsinzi ityo.

Ikipe ya FC Barcelone iri ku mwanya wa mbere wa “La liga”, shampiyona y’igihugu cya Espagne n’amanota 6, igakurikirwa na Valence n’amanota 4.

FC Barcelone yo ntiratsindwa kuva yatangira shampiyona.
FC Barcelone yo ntiratsindwa kuva yatangira shampiyona.

Real Sociedad yaraye itsinze Real Madrid iza ku mwanya wa munani, mu gihe Real Madrid yo iza ku mwanya wa cumi n’amanota 3. Ikipe nka Atletico Madrid ikaba iza ku mwanya wa 6 nayo ikaba ifite amanota ane.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka