Huye: Kujya inama n’akarere byatumye abafatanyabikorwa bagera ku baturage bose

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako (JADF) bemeza ko gukorera ku mihigo no guhuriza hamwe ibyo bazakorera abaturage mbere, byatumye ibikorwa bisaranganywa mu mirenge n’utugari bigize aka karere mu rwego rwo kugendana mu iterambere.

Ibi byatangajwe ku wa 29/08/2014, ubwo ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa bako basozaga umwiherero w’iminsi ibiri bari bamaze baganira ku bikorwa buri mufatanyabikorwa azakora mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015.

Ubuyobozi bwa JADF/Huye n'ubw'akarere bavuga ko kujya inama bituma basaranganya ibikorwa mu baturage bahereye kubabikeneye cyane kurusha abandi.
Ubuyobozi bwa JADF/Huye n’ubw’akarere bavuga ko kujya inama bituma basaranganya ibikorwa mu baturage bahereye kubabikeneye cyane kurusha abandi.

Mbere y’iki gikorwa wasangaga abafatanyabikorwa benshi bakunda gukorera ahantu haboroheye nko mu mijyi n’imirenge itari kure y’umujyi, ariko ubu ibikorwa byabo bikaba bisaranganyijwe mu mirenge yose hakurikijwe aho bikenewe nk’uko umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo muri aka karere, Munyarukiko Dieudoné abivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène avuga ko gutegura imihigo bari kumwe n’abazayigiramo uruhare bituma buri wese amenya ibyo akarere kifuza ndetse n’akarere kagafasha abafite ibikorwa kumenya aho bikenewe kurusha ahandi. Akomeza avuga ko icyo ubu bibandaho ari ukugeza ibikorwa mu cyaro kugira ngo abagituye barusheho kuzamuka.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Huye bemeza ko imikoranire ihagaze neza.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Huye bemeza ko imikoranire ihagaze neza.

Kuba hari hamwe na hamwe abafatanyabikorwa bavuga ko hari igihe uturere tubasaba gukora ibikorwa bidahuye n’imishinga yabo, Sebatware Osée umwe mu bafatanyabikorwa w’akarere ka Huye, avuga ko imikoranire yabo n’akarere ari ntamakemwa kuko umufatanyabikorwa ariwe utanga urutonde rw’ibyo azakora akarere kakamufasha kubigeza ku baturage babikeneye kurusha abandi.

Nyuma y’uyu mwiherero buri mufatanyabikorwa yagaragarijemo ibikorwa bye mu ngengo y’imari y’akarere, hateganyijwe gusinya imihigo y’ibyo bikorwa n’akarere mbere y’uko akarere gasinyana imihigo na Perezida wa Repubulika. Akarere ka Huye gafite abafatanyabikorwa bose hamwe 45.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se KANYARUBINDO niwe uyobora JADF HUYE ko nduzi ariwe uri kumwe na Mayor?

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka