Nyarugenge: Bakajije ingamba zo kuva kuri 35% by’abamaze gutanga mituelle

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko budashimishijwe n’ikigero cya 35% by’abamaze gutanga ubwishingizi bwo kwivuza (mituelle de santé) muri uyu mwaka, bukaba bwiyemeje kugeza ku gipimo cy’100% bitarenze uyu mwaka wa 2014.

Hafashwe ingamba zo gushaka abantu batandukanye bo kwishyurira abatishoboye ndetse no gusaba ibigo bifite abakozi kujya bikata ku mishahara yabo bikabishyurira mituelle, nk’uko byatangajwe na Jean de Dieu Serugendo ushinzwe igenamigambi, ubukangurambaga no gukurikirana ibikorwa bya mituelle de santé mu karere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwashimiye Koperative y’abatwara abagenzi muri za tagisi (RFTC) kuba yatanze ibihumbi 900 byishyuriwe abaturage basaga 300 mu murenge wa Kigali, ubwo yari yitabiriye umuganda ngarukakwezi wabaye ku wa gatandatu tariki 30/8/2014.

Umuganda wakozwe ku wa gatandatu, ubuyobozi bw'akarere bwanawukoresheje mu gukangurira abaturage gutanga mituelle.
Umuganda wakozwe ku wa gatandatu, ubuyobozi bw’akarere bwanawukoresheje mu gukangurira abaturage gutanga mituelle.

Ubukene nibwo bamwe mu baturage bashyira mu mpamvu zituma batitabira gutanga amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuvuzi.

Umuganda wakozwe ku wa gatandatu, uretse kuba waranzwe n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo kubakira abatishoboye, wabaye akanya ko kwibutsa abaturage akamaro ka mituelle.

Serugendo yasobanuye ko abasaba mituelle muri uyu mwaka bazayihabwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe byari bisanzweho, ibishya birimo gukorwa ngo bikazatangira gushingirwaho mu gutanga mituelle mu mwaka utaha wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka