Nyamasheke: Amato yo mu kiyaga cya kivu agiye guhabwa ibirango

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buratangaza ko bugiye gutanga ibirango (plaque) mu bwato bwose bukorera mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kumenya ubwato buri mu karere, ndetse no kugumya kubungabunga umutekano w’abagenda n’abarobera mu kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko bafashe iki cyemezo nyuma y’uko hagiye hagaragara impanuka zitandukanye mu kiyaga cya Kivu, aho wasangaga hari abantu bagwa mu mazi rimwe na rimwe ubutabazi ntibuhite bushoboka, bitewe n’uko bari mu mazi mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “mu minsi yashize twakunze kugira impanuka z’abantu bajyaga mu mazi ku buryo butemewe n’amategeko, bakajyamo batambaye imyenda yabarinda kurohama, ndetse hakaba n’abajya mu mazi gukora uburobyi ku buryo butazwi, tukaba tugiye kubaha plaque mu minsi ya vuba, bikazatuma tumenya abakora bose mu mazi baba batwara abantu cyangwa baharobera, bityo n’ikibazo kivutse gihite gishakirwa igisubizo ndetse n’ubutabazi buhite bwihuta”.

Amato akorera mu Kivu agiye guhabwa ibirango mu minsi ya vuba.
Amato akorera mu Kivu agiye guhabwa ibirango mu minsi ya vuba.

Umuyobozi w’akarere avuga ko bataragena igiciro cya plaque ndetse n’igihe bizatangira gukorwa kikaba kitaratangazwa, gusa akavuga ko muri iyi minsi bagiye gutanga isoko kubazatanga ibyo birango kugira ngo abarobyi babe bazwi vuba.

Uhagariye abarobyi bose mu karere ka Nyamasheke, Bazirake Eraste, avuga ko bamaze kubyitegura kandi ko abo ahagarariye babyakiriye neza mu rwego rwo kubafasha guca akajagari k’abantu bajyaga baroba badafite uburenganzira ndetse bakora amakosa ntibahite bamenyekana kuko amato barobesha atazwi.

“Twebwe abarobyi bizadufasha guca akajagari k’abarobaga batazwi, bizatuma hamenyekena abatwara abantu mu mazi ndetse n’abaroba, bikazatuma abajyaga bazana imitego itemewe nka supaneti n’ibindi bafatwa dukomeze kuroba mu mudendezo,” Bazirake.

Bazirake avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bamaze kugena igiciro aho ubwato buroba busanzwe buzagura ikirango ku mafaranga ibihumbi 20 by’amanyarwanda mu gihe ubwato bufite moteri buzaba bwishyura amafaranga ibihumbi 30.

Bazirake avuga ko abarobyi bose bamaze kubimenyeshwa kandi ko biteguye kugura ibyo birango bizatuma umwuga wabo urushaho kugira agaciro no gukora neza.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka