Kirehe: Imiryango 60 yirukanwe muri Tanzaniya irishimira uburyo ibayeho mu Rwanda

Nubwo abaturage birukanwe muri Tanzaniya batuye mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuvirwa muri iki gihe cy’imvura, ngo bishimiye uburyo babayeho kuko kuri bo ngo biboneye ingaruka zo kudatura mu gihugu uvukamo.

Kuba batarabona inzu baturamo ni byo byatumye mu murenge wa wa Mpanga buri mudugudu wiyemeza kubaka inzu ebyiri zigenewe abirukanwe muri Tanzaniya Akarere ka Kirehe nako kagatanga imfashanyo ry’amabati.

Nibyo byatumwe umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30/08/2014 ubera mu Kagari ka Mushongi, Umurenge wa Mpanga ahari igikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya inzu 30.

Charles Nyandwi umwe mu baturage birukanwe muri Tanzaniya arishimira uburyo bakiwe kandi bameze neza. Arakomeza agira ati“Leta y’u Rwanda idufashe neza biradushimisha iyo tubonye Abayobozi Ingabo na Polisi baza kutureba tugakorana umuganda ibyo bitwongerera ingufu.”

Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe, Ingabo na Polisi mu muganda aho bubakira abirukanwe Tanzaniya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, Ingabo na Polisi mu muganda aho bubakira abirukanwe Tanzaniya.

Arakomeza avuga ko n’ubwo ubuzima bwabanje kubagora kubera bateshejwe imitungo yabo bakaza maramasa kuri ubu ngo ubuzima bumeze neza kandi bishimiye uburyo babanye n’abaturage basanze kuko babafasha muri byinshi harimo no kububakira inzu zo kubamo.

Mu rwego rwo gukunda umurimo no kwikura mu bwigunge, barifuza ubutaka bwo guhinga bihaza mu biribwa aho guhora bategereje imfashanyo zituruka hanze ngo kuko“ Ak’imuhana kaza imvura ihise”.

Imiryango mirongo 60 niyo icumbikiwe mu Murenge wa Mpanga. Ku bufatanye bw’abaturage n’akarere ka Kirehe iyo miryango yatangiye kubakirwa inzu 30 mu Kagari ka Mushongi. Harateganywa kandi no kubakwa izindi nzu 30 mu kagari ka Mpanga mu rwego rwo gutura heza no kuva muri shitingi.

Abirukanwe muri Tanzaniya batujwe mu karere ka Kirehe baracyaba mu mahema ariko barimo kubakirwa amazu azuzura mu gihe cya vuba.
Abirukanwe muri Tanzaniya batujwe mu karere ka Kirehe baracyaba mu mahema ariko barimo kubakirwa amazu azuzura mu gihe cya vuba.

Martin Rutoki, Umuyobozi Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Mpanga, arashishikariza abaturage bo mu Murenge ayoboye gukomeza kwitanga mu igikorwa biyemeje cyo kubakira abo banyarwanda no gukomeza kubafasha mu bindi bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Mu nama agira Abanyarwanda batahutse aragira ati “ni mwiyumvemo igihugu cyanyu mutuze kandi umutekano ni wose. Turateganya kubaha amasambu tukaboroza ariko kandi mwirinde ingeso yo gusubira mu gihugu cya Tanzaniya mugiye rwihishwa kuko hari bamwe tumara kubakira tukumva ngo basubiyeyo, mubyirinde dufatanye twubake igihugu”.

Polisi iracukura imisingi wo kubakamo inzu igenewe Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Polisi iracukura imisingi wo kubakamo inzu igenewe Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Mu butumwa bwatanzwe muri uwo muganda Umuyobozi w’akarere wungirije ushinze Ubukungu arasaba abaturage kwitegura ugihembwe cy’ihinga bitegura ifumbire n’imbuto, ikindi basabwe ni ukwirinda impanuka batungira ubuyobozi agatoki abakoresha umuhanda nabi.

Ku ndwara zikomoka ku matungo, Umuyobozi w’akarere wungirije nabyo yagize impanuro atanga agira ati “Kubera uburyo akarere kacu gateye turabakangurira kwirinda indwara z’uburenge kuko ni Akarere gafite Imirenge igera ku icyenda ikora ku mupaka kandi haravugwa ko ibihugu duhana imbibi bikomeje kurangwaho indwara z’uburenge, bityo turateganya gukingira amatungo yose twirinda ko iyo ndwara yagera mu gihugu cyacu” .

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta kiza nko kuba iwanyu uko waba ubayeho kose biba ari byiza cyane , kandi ubayeho no mu mahoro ntacyo wikanga ngo ejo bazakwirukana

muhumuza yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka