Imbago 17 zigaragaza imipaka y’u Rwanda na Kongo zari zarabuze zabonetse

Impuguke z’u Rwanda na Kongo zemeje ko zabashije kubona imbago 17 zari zaraburiwe irengero nyuma y’uko habonetse imbago eshanu ngo huzuzwe imbago 22 zashyizweho n’abazungu mu mwaka wa 1911mu kugaragaza imipaka ihuza u Rwanda na Kongo.

Iyi komisiyo ishatse izi mbago ije ikurikira iyabanje muri 2009 yabanje kubona imbago ishanu ariko nayo ntiyagaragaza aho ziherereye mu gihe iri tsinda ryo ryagiye rishaka aho ziherereye bakoresheje ibyuma by’ikoranabuhanga bigaragaza imbago zashyizweho n’Abadage n’Ababiligi mu gihe barimo bategeka u Rwanda na Kongo.

Ubwo basozaga icyo gikorwa tariki 28/08/2014, Rwayitare Isdras umuyobozi muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu gice gishinzwe imiturire mu Rwanda wari muri iyi komisiyo yavuze ko Abanyarwanda bafatanyije n’Abanyekongo bashoboye gushaka ahashyizwe imbago 22 zihuza u Rwanda na Kongo imbago zitangiriye ku kiyaga cya Kivu kugera ku musozi wa Hehu.

Zimwe mu mbago zabonetse ahatuwe n'Abanyekongo.
Zimwe mu mbago zabonetse ahatuwe n’Abanyekongo.

Muri iki gikorwa imbago nyinshi zabonetse ahatuwe n’Abanyekongo benshi bavuga ko u Rwanda rugiye kubatwarira ubutaka bitewe n’uko mu gushinga imbago hari abashobora kuzabarirwa mu Rwanda cyangwa bakimurwa kubera ko batuye ahagombye kuba ubutaka budatuweho hagati y’ibihugu.

Rwayitare avuga ko ibikorwa bifitiwe ikizere kuko bishingira ku mbago zashyizweho mu mwaka wa 1911 kandi itsinda rishinzwe kugaragaza imbago rihuriweho n’ibihugu byombi. Ibyavuye mu matsinda bizamenyekana taliki 15/09/2014 nyuma hazakurikira igikorwa cyo gushyiraho imipaka aribwo hazagaragazwa imipaka nyayo hagati y’u Rwanda na Kongo.

Uko ubutaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Kongo bwavuyeho

Kuva ibihugu by’iburayi byakwigabanya Afurika u Rwanda rugategekwa n’Abadage naho Kongo igategekwa n’Ababiligi, hagati y’ibihugu byombi hashyizweho imipaka igaragaza imbago, ariko nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose yatumye Ubudage bwirukanwa mu bihugu byategekwaga, Ububiligi bwahise butegeka u Rwanda n’u Burundi, maze ibyari imbago z’ibihugu by’u Rwanda na Kongo ntizongera kwitabwaho kuko byategekwaga n’igihugu kimwe.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo itangaza ko ubwigenge bwayo taliki ya 30/06/1960 benshi mu Babiligi bari bahatuye bagiranye ibibazo n’Abanyekongo kavukire babambura imitungo bituma benshi mu bazungu b’Ababiligi bahungira mu Rwanda rwo rwari rutarabona ubwigenge.

Iyi foto igaragaza ukuntu imijyi ya Gisenyi na Goma yegeranye cyane kuburyo bigoye kumenya aho itandukanira.
Iyi foto igaragaza ukuntu imijyi ya Gisenyi na Goma yegeranye cyane kuburyo bigoye kumenya aho itandukanira.

Goma na Gisenyi nk’imijyi yari yegeranye byatumye Ababiligi bari Goma benshi biyizira mu Rwanda ku Gisenyi ariko ntibibuze Abanyekongo kubasanga mu Rwanda bitwaje ko nta mbago zariho.

Nk’uko Kigali today yabitangarijwe na Rwayitare ngo kugira ngo aya makimbirane hagati y’ibihugu ashobore kuvaho umuryango w’abibumbye icyo gihe wasabye ko hashyirwaho ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre), hagati y’igihugu n’imijyi ihuza ibihugu, maze hagati y’u Rwanda na Kongo hashyirwamo metero ijana z’ubu butaka ku buryo kurenga ubu butaka byari gufatwa nko kurengera imipaka.

Ibi byafashije Ababiligi bari mu Rwanda mu kubacungira umutekano kuko u Rwanda rwaje kubona ubwigenge mu mwaka ibiri yakurikiyeho tariki 01/07/1962, Ababiligi bategekaga u Rwanda basiga hagati y’u Rwanda na Kongo hari ubutaka butagira umupaka butandukanya ibihugu byombi.

Ahakorerwa n'inzego z'abinjira n'abasohoka za Kongo ku mupaka muto hagombye kuba muri zone neutre.
Ahakorerwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka za Kongo ku mupaka muto hagombye kuba muri zone neutre.

Ubunini bw’ubutaka butagira nyirabwo bwaje kuvaho mu mwaka wa 1991 habayeho ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Kongo binyuze mu muryango wa CEPGL bitewe n’uburyo zone neutre yari yarabaye ibihuru ikaba indiri y’abajura n’abagizi ba nabi, maze zone neutre ikurwaho ariko Abanyekongo aba aribo bayituramo.

Benshi mu baturage b’Abanyekongo nibo bigabije ubu butaka butagira nyirabwo ku buryo aho imbago zagiye ziboneka zigaragara mu mazu y’Abanyekongo mu Birere.

Ikibazo cy’umupaka hagati y’u Rwanda na Kongo cyigeze guteza ibibazo hagati y’ibihugu byombi

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2013 u Rwanda rwataye muri yombi abasirikare benshi ba Kongo bagiye binjira ku butaka bw’u Rwanda bavuga ko bayobye imipaka kuko batazi aho igarukira, ibi bikaba byarateye urujijo kuba nta mbago zigaragaza aho ibihugu bigabanira.

Ikibazo cy’imipaka nanone cyongeye kwigaragaza taliki 11/6/2014 ahabaye kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo ku gasozi ka Kanyesheja 2, aho ingabo za Kongo zinjiye mu Rwanda hakaba kurasana Kongo ikavuga ko Kanyesheja 2 ari ubutaka bwa Kongo n’u Rwanda rukavuga ko ari ubutaka bw’u Rwanda.

Kugaragaza imbago hagati y’ibihugu byombi bizagaragaza aho Kanyesheja 2 iherereye, ubu abaturage bo mu Rwanda nibo bayifite kuko bafite n’ibyangombwa by’ubutaka kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ariko hakoreshejwe Google Map aka gasozi kabarizwa ku butaka bwa Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umuryango CEPGL nukomeze ukore akazi kawo gusa nuko urimo kudutindira gutangaza umwanzuro kandi ibyingenzi byakagombwe gushingirwaho bihari.nukuri bive mumagambo bige mubikorwa ntabwo ABAZUNGU aribo dutegereje ngo bazaze kudukemurira ibibazo.BIRAKWIRIYE KO AFRIKA IGOMBA KUGARAGAZA ITANDUKANIRO Y’IGIRA KANDI YIHESHA AGACIRO.MURAKOZE MURAKARAMA.

ALIAS CONDO yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

si byiza ko abaturanyi babana babangamiranye , none rero hagati y’u Rwanda na kongo twakagombye kubana tutabangamiranye

cacaba yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

ni byiza niba zabonetse wenda byatuma tubona amahoro za ngabo za Congo zihora ziza kwiba imyaka y’abaturage mu Rwanda zitazagaruka kwangiza iby’abaturage.

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

nizereko bamwe bari barigize aban bingayi ndavuga babasirikari ba congo bajyaga bafatirwa mumirima yabanyarwanda bakitwaza ngo ntibari baziko bageze kubutaka bw’u Rwanda , twizereko batazongera

karemera yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka