Bitandukanyije na FPP kubera ko ngo ifite imigambi yo gutsemba Abanyarwanda

Abarwanyi babiri bo mu mutwe witwara gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwa FPP (Force pour la Protection du Peuple) ukorera muri Kongo bitandukanyije n’uwo mutwe ngo kuko ufite umugambi wo kuzica Abanyarwanda.

FPP ni umutwe washinzwe na Col Kasongo wishwe mu kwezi kwa Werurwe 2014 arashwe n’umurinzi we watorotse akigira Uganda nyuma yo gushyirwa mu gisirikare atabishaka.

FPP ifite abasirikare bagera kuri 300, muri uyu mutwe abasirikare bakuru ni Abanyarwanda naho abasirikare bato ni Abanyekongo bafitiye urwango Abanyarwanda bavuga ko nibaramuka bageze mu Rwanda bazica Abanyarwanda bahereye ruhande.

Uwo mugambi mubi ngo ni wo watumye Nzabandora Jean Marie Vianney na Ndatimana bari abarinzi ba Col Ego Dan uyobora umutwe wa FPP ukorera Kibirizi muri waliklae Kivu y’amajyaruguru bitandukanya nawo.

Ubwo bari bageze mu Rwanda tariki 29/08/2014, Ndatimana yavuze ko imwe mu migambi iri mu mutwe wa FPP harimo kwihuza n’indi mitwe yitwara gisirikare irwanya u Rwanda nka RUD ibarizwa Walikale hamwe na FDLR Foca iyobowe na Lt.Gen Mudacumura hamwe n’undi mutwe ngo ubarizwa muri Tanzania bakazatera u Rwanda.

Iyi mitwe igizwe n’Abanyarwanda bamwe basize bakoze Jenoside hamwe n’abana bavuye mu mashyamba ya Kongo mu kongera imbaraga n’ubukana ngo binjizamo n’urubyiruko rw’Abanyekongo bigishwa kugirira Abanyarwanda urwangano, ku buryo bamwe mu barwanyi bavuga ko baramutse bageze mu Rwanda ntawabarokoka.

Uhereye ibumoso: Nzabandora, Ndatimana hamwe n'umurwanyi uvuye muri RUD ubwo bari bageze mu Rwanda.
Uhereye ibumoso: Nzabandora, Ndatimana hamwe n’umurwanyi uvuye muri RUD ubwo bari bageze mu Rwanda.

Ndatimana uvuga ko yagize amahirwe kuba umurinzi mu buyobozi bwa FPP avuga ko imigambi yahumvise itatuma aguma muri uyu mutwe ufite gahunda yo kwica Abanyarwanda.

Abisobanura muri aya magambo: “sinakwifatanya n’abashaka kwica Abanyarwanda n’umuryango wanjye, mu gihe banshyize mu gisirikare ntagishaka. Mpisemo kuza mu Rwanda kugira ngo mburire abaho nibiba ngombwa aho kuzabarirwa mu bica Abanyarwanda nzabarirwe mubazabakumira.”

Ndatimana na mugenzi we bavuga ko bakoze ibishoboka kugira ngo bagere mu Rwanda mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2014 kuko amakuru yo mu buyobozi bwa FPP bwavugaga ko buzaba batangiye ibikorwa byo gutera u Rwanda, bakavuga ko nibura kumenyesha Abanyarwanda ibitegurwa byatuma birinda abafite umugambi wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Ubusanzwe ubuyobozi bwa FPP bugizwe n’Abanyarwnda ngo abarinzi babo kimwe n’abasirikare bo hasi baba ari Abanyekongo, impamvu ngo banga kwiyegereza Abanyarwanda ni ukugira ngo hatazagira ujya kumena amabanga yabo.

Ndatimana na Nzabandora bavuga ko bagiye muri FPP mu mwaka wa 2013 bavuye muri Uganda aho bafashwe bugwate n’abababwiye ko bagiye kubaha akazi barimo Vincent Bizimana n’uwitwa Coldeb babasanze ahitwa Juru muri Singiro bababwira ko bashaka kubajyana mu ruganda rutunganya ikawa hamwe n’abandi basore 7, ariko nyuma y’urugendo runini bakisanga muri Kongo bashyiriwe abarwanyi ba FPP bahise babinjiza mu gisirikare ku ngufu abagerageje gucika bakaraswa.

FPP ubusanze ikorera ahitwa Kibirizi muri Walikale hafi y’ahasanzwe hakorerwa ubuyobozi bwa FDLR iyobowe na Gen.Maj.Gaston uzwi ku izina rya Rumuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba basore baze neza kwikura ku mwanzi kandi nabo muri FPP ibyo batekeza ntibyashoboka ntabwo u Rwanda ari akarima buri wese yabohoza uko abyishakira niba badashyize intwaro hasi bazahura n’ikibazo kinini kuko abnayrwanda twarababaye bihagije ntawifuza ko yakongera kutubabaza kuko umutekano wacu urinzwe neza.

Paul yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

umuntu wese witandukannya n’abanzi b’u rwanda aba akoze neza cyane kandi nababdi bakagombye kumenya ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ukwikora mu nda maze bakabireka

ntazimana yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka