RPF-Inkotanyi yibukije indangagaciro zikwiye kuranga abanyamuryango inanenga abitwaye nabi

Inama ya biro politiki y’umuryango RPF-Inkotanyi yateranye kuri iki cyumweru tariki 31/8/2014, yibukije indangaciro zigenga umunyamuryango mwiza inatangarizwamo ingamba zo kurwanya amatwara mabi; aho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi yaburiye abazafatirwa mu kugambanira igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko mu muryango wa RPF-Inkotanyi n’ubwo harimo abayobozi “abarinzi” baharanira ineza y’abaturage, ngo hari n’abawihishemo ari abagambanyi bahora banashakisha ibyo gusebya igihugu kugira ngo bateshe agaciro Leta.

Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarwanda muri rusange kwamagana abagambanira igihugu, kuba abanyakuri, kutaba abirasi, hamwe no guharanira gukora bakiteza imbere aho guhora bateze amaboko.

Perezida Kagame akaba n'umuyobozi wa RPF-Inkotanyi yaburiye abafite imigambi yo kugambanira igihugu.
Perezida Kagame akaba n’umuyobozi wa RPF-Inkotanyi yaburiye abafite imigambi yo kugambanira igihugu.

Senateri Tito Rutaremara, umwe mu bashinze umuryango wa RPF-Inkotanyi, yatanze ikiganiro gisobanura icyo amatwara mabi ari cyo, asaba kwirinda ruswa, icyenewabo, kwirara, ubwambuzi, gukora udutsiko tubi, kuba rutemayeze, nyiramugwahashashe, kugira ibihuha no gukunda byacitse, no kubeshya/gutekinika.

Umuntu urangwa n’amatwara mabi kandi ngo aba adakora neza imirimo ashinzwe, akarangwa no kutamagana ibibi, kuba nyirandabizi, kwirata, kutabika ibanga, kuvuga abandi nabi aho kubakosora, kudakorana n’abandi no kugira ubunebwe; nk’uko byigishijwe na Senateri Tito Rutaremara.

Ibi nibyo bamwe mu bayobozi muri FPR-Inkotanyi banenze bamwe muri bagenzi babo ndetse bamwe batangaza ku mugaragaro ko bitandukanyije n’abarangwaho iyo myitwarire.

Inama ya Biro politiki y'umuryango RPF-Inkotanyi yibukije indangagaciro zigenga umunyamuryango mwiza.
Inama ya Biro politiki y’umuryango RPF-Inkotanyi yibukije indangagaciro zigenga umunyamuryango mwiza.

Depite Eda Mukabagwiza yahise amenyesha abayobozi bakuru b’igihugu bari mu muryango RPF-Inkotanyi ko yitandukanije n’imigenzereze ya murumuna we witwa Odette Mukabakomeza uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko ngo yataye umurongo akifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda bari mu ishyaka RNC.

Umukuru w’Igihugu akaba na Perezida w’Umuryango RPF-Inkotanyi, yashimye Depite Mukabagwiza kuba yavugishije ukuri mu ruhame ndetse yizeza ko abashaka guhindura no gushyira umuryango mu mwanya bo bishakira batazabishobora, agashimangira ko “abatarashoboye gukuraho RPF-Inkotanyi kera itariyubaka, ubu ntacyo babasha kugeraho”.

RPF-Inkotanyi igaragaza ko igipimo cy’imyumvire y’abanyamuryango cyane cyane abayobozi babo ngo kimaze gutera imbere mu kumva neza inshingano, ariko haracyakenewe ubuhanga burushijeho mu bijyane no kuyobora.

Nyuma ya buri kiganiro mu byatanzwe, abayobozi bakuru mu muryango RPF-Inkotanyi bagiye bungurana ibitekerezo ku cyakorwa.
Nyuma ya buri kiganiro mu byatanzwe, abayobozi bakuru mu muryango RPF-Inkotanyi bagiye bungurana ibitekerezo ku cyakorwa.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe bimwe mu bikorwa umuryango FPR-Inkotanyi umazemo iminsi birimo ibigamije guteza imbere urubyiruko, abari n’abategarugori, ndetse n’ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abanyamuryango.

Inama ya RPF-Inkotanyi yanzuye ko abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kujyanwa mu kabare no kunywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge; ikaba yemeje kugarura umuco w’abakurambere aho umwana kera ngo yari uw’igihugu ku buryo umuntu wese umubonye mu makosa yashoboraga kubimuhanira.

Biro politiki y’umuryango FPR Inkotanyi iba ari umwanya nyunguranabitekerezo ku banyamuryango, aho basuzumira hamwe imyitwarire y’abanyamuryango, ku rundi ruhande ariko bakajya inama kuri gahunda ziba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe runaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abayobozi bari muri FPR nibo abaturage tugenderaho bakagombye gufata iyambere mukwerekana ingero nziza gusa na none ntawabura gushimira FPR ko igerageza mugukora neza kandi ikanacyabura abashaka guta inshingano bahawe.

Anitha yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

FPR muryango mugari uhuza abanyarwanda , umaze kugeza kuri byinshi byiza bigaragarira amaso ya buri wese , kandi ibyiza byinshi biri imbere , dutahirize umugozi umwe byose tuzabigeraho, turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe , atera intambwe aho ashinguye ikirenge natwe dushingamo ikirenge cyacu

mahirane yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Abo bitwaye nabi ni bande ? mujye mubavuga tubamenye ariko ubundi umuntu igihugu kiramuha akaba ariwe uhemuka jye mwampaye ko ntazigera mpemuka.Nzakorera igihugu ni ubwenge bwanjye bwose no gukunda igihugu no kudahemukira uwangabiye.

Ruto yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

ubutwari bwaranze abanyamuryamuryango ba rpf kuva kera bukomeze nanubu kandi byatugejeje heza, ni byiza rero ko tugomba gusigasira ibyo byiza byagezweho

gambiya yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

sorry ndifuza kuba umunyamuryago wanyu nubgo ndiwe kugite cyajye ariko ndifuza kumenyekana najye ngakorera igihugu,please ndabibazaba nimba hari form mwayinoherereza kuri E_mail,nkaza baha ID COMPLET

BIZIMA yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Murakoze cyane kuri za gahunda mufitiye abanyarwanda ni gihugu kandi no kuba maso, kubera ko umujura wese nabgo aza kwangiriza cyagwe kwisha ngo abaze kukumenyesha ahubgo aragutungura,iyo wirangayeho ariko uru muzamu ukamiritse iteka ryose uba maso mukazi kawe yaza ukamushakira,nundi wese warinyumaye ahita amenya ko urumugabo koko.
imana ibaye umugisha kandi mumenye ko ubwami bgose bunva k,umana.

BIZIMA yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka