Bugesera: Imodoka yafashwe itwaye ibiti by’imishikiri

Umushoferi witwa Ntakirukimana Jean w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa atwaye imodoka ikapiye ibiti by’imishikiri (kabaruka) abijyanye kubigurisha mu gihugu cya Uganda.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko iyi modoka yafatiwe mu mudugudu wa Rutaka mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mareba ku wa 30/8/2014 mu masaha ya saa sita z’amanywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan atangaza ko iyo modoka yo mu bwoko bwa DYNA ifite nimero ziyiranga RAB 584 L basanze yanyereye itabasha kugenda kubera imvura imaze iminsi igwa, bagatumiza iza kuyiha ubutabazi amakuru akaba yageze ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Yagize ati “umushoferi n’abo bafatanyije babonye ko iyo modoka yaheze mu byondo batumiza iza kuyisayura bakunda kwita breakdown nibwo amakuru yahise amenyekana natwe tubimenyesha inzego z’umutekano nibwo zaje kubafata”.

Sebatware arasaba abaturage ko batakomeza kwangiza ibidukikije batema ibyo biti dore ko banabikurana n’imizi yabyo, kuko amategeko ahari kandi azabahana.

Iyi modoka yafashwe ipakiye ibiti by’imishikiri nayo ubu ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha.

Ibiti by’imishikiri cyangwa se Kabaruka bitwarwa mu gihugu cya Uganda aho bikurwa bijyanwa mu gihugu cy’u Buhinde gukorwamo imibavu (parfum).

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka