Kamonyi: Uko batera imbere niko bumva batakomeza kwitwa ko basigajwe inyuma n’amateka

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda, barashima Leta y’Ubumwe yakuyeho ivangura, bakaba batagihezwa mu bikorwa bitandukanye. Ibyo ngo bibaha icyizere cy’uko batazakomeza kwitwa abashigajwe inyuma n’amateka.

Tereraho Andereya, umukuru w’umudugudu wa Kagina, avuga ko yatangiye kuhayobora kuva mu mwaka wa 1975. Mu gihe abandi bayoboraga ibyo bitaga “selire”zisaga 200, Tereraho we ngo yayoboraga ingo 40 zonyine kuko abandi baturage batemeraga kugira icyo bahuriraho n’abahoze bitwa “Abatwa”.

Tereraho Andereya, umukuru w'umudugudu wa Kagina ngo yizera ko mu myaka itatu batazongera kwitwa "abasigajwe inyuma n'amateka" kuko nabo bamaze kugera ku iterambere.
Tereraho Andereya, umukuru w’umudugudu wa Kagina ngo yizera ko mu myaka itatu batazongera kwitwa "abasigajwe inyuma n’amateka" kuko nabo bamaze kugera ku iterambere.

Nyuma yo kwibohora kw’Abanyarwanda mu 1994, Leta y’Ubumwe yaharaniye ko Umunyarwanda wese agira uruhare ku byiza by’igihugu cye, maze ubuyobozi buca amoko n’irindi vangura. Tereraho yakomeje kuyobora Kagina yitwa umudugudu, ariko noneho imbibe z’aho ayobora ziraguka, hajyamo n’abatari mu bwoko bwe.

Ngo bitewe n’uko abari muri ubwo bwoko bari baradindiye mu iterambere kubera kunenwa n’abandi banyarwanda, ntibarashyikira abandi mu iterambere, akaba ariyo mpamvu bitwa “abasigajwe inyuma n’amateka”, ariko naryo ntibaryishimira kuko n’ubundi ngo rikibatandukanya n’abandi, ahubwo bifuza kwitwa “Abanyarwanda”.

Guhanagura izina ry’abasigajwe inyuma n’amateka, abatuye umudugudu wa Kagina babona bazabigeraho, kuko basigaye bafatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere harimo no kwiga. Umwe muri bo aragira ati “ubuse umwana wacu azava i Kagina ajye kwiga i Butare bamenya ko ari uwo mu bacu?”

Kimwe mu byo Abasigajwe inyuma n'amateka bishimira ni uko abana ba bo bigana n'abandi.
Kimwe mu byo Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira ni uko abana ba bo bigana n’abandi.

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ifashwa mu kiciro cy’abatishoboye ngo ibashe kuva mu bukene. Abo muri Kagina bahawe inka, bibumbira mu makoperative ndetse biga n’indi myuga itari ububumbyi.

Tereraho ahamya ko nyuma y’imyaka 3 batazakomeza kwitwa ko bashigajwe inyuma n’amateka, bitewe n’uko basigaye basangira n’abandi kandi bakanashyingirana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu Rwanda abantu bose bari gutera imbere wa mugani ntibakwiye gukomeza kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka kuko nabo badasiganwa n’iterambere.

Mushi yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

yego rwose birakwiye ko iryo zina murivanwaho ,ariko kandi nuko harimo benshi muribo badakozwa kuva mu mashyamba aho usanga bari batuye bashyirwa mumabati ugasanga bayakuyeho , abo baracyafite twinshi dutuma abantu hanze ha bakibita uko babita nubwo bidakwiye rwose

mahirane yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka