Rwimbogo: Bamwe bahitamo kwishyingira kubera impamvu z’ubukene

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko ikibazo cy’ubukene buri muri uyu murenge no kuba inkwano ihanitse, ari bimwe mu bituma kwishyingira bakunda kwita “guterura” ari yo nzira yoroshye yo gushaka umugore cyangwa umugabo.

Umugabo witwa Emmanuel w’imyaka 28, utuye mu kagali ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo, ni umukozi wa Leta, afite umugore n’umwana umwe. Nubwo we n’umugore we bize ubu babana binyuranyije n’amategeko kuko batigeze basezerana byaba mu idini cyangwa se imbere y’ubutegetsi bwa Leta.

Agira ati:“kuba umugore wanjye yarize, njye bancaga inkwano ingana n’amafaranga ibihumbi 700. Abaturage basanzwe bo babaca ibihumbi 400. Gukora ubukwe ukennye byaba ari imibare mike, nahisemo guterura akamfasha kubaka urugo tukazaba dusezerana.”

Girumugisha Evodia utuye mu kagali ka ku Minini, ku myaka 19 y’amavuko ni umubyeyi w’umwana umwe. Agira ati: “Ntabwo nashatse nkiri muto, nari nkuze bihagije! None se wagira ngo ntegereze kuzatwarira inda y’indaro mu rugo? N’ababyeyi banjye barabinyemereye!”.

Nikuze ni umugore ufite imyaka 20 na we atuye muri aka kagari, aganira na Kigali today yavuze ko umugabo wamushatse yatangiye kumureshya bahurira ku isoko, umusore acuruza ubuconsho. Ngo baganiraga bisanzwe, bagasangira nk’ubushera, mushikaki, bigera ku kugura amavuta n’utundi abakobwa bakenera, nuko ngo baza kubyumva kimwe.

Uyu mugore agira ati: “Narebye kuryamana na we rimwe kabiri byaba ari uburaya mpitamo kumusanga. Mbona rero abatwara inda z’indaro babiterwa n’ibishuko baterwa n’ubukene, kwanga kugwa muri uwo mutego bivamo gushaka hakiri kare.”

Muri uyu murenge bivugwa ko iyo habaye ubukwe burambuye, ni ukuvuga imihango yo gusaba, gukwa no gushyingira, biba ari umutwaro uremerera umusore ariko cyane cyane umuryango usabwa umugeni. Usanga ngo iyi miryango ihitamo ko umukobwa wabo akobwa amafaranga aho gukobwa inka ivunanye mu kuyorora kandi ntinakemure ibibazo byo gutegura ubukwe.

Uwitwa Kayinamura yagize ati: “Iyo bagukwereye inka bisaba kubaka ikiraro, guhinga ubwatsi n’ibindi byinshi bisaba amikoro nko kuyivuza. Muri ako kanya se yakumarira iki mu kugura amajyambere y’umukobwa wawe?”

Ibi bituma ababyeyi b’abakobwa benshi bahitamo kubakosha amafaranga. Abakobwa bize bakoshwa ibihumbi bigera kuri 700 naho abasanzwe b’abahinzi-borozi bo ni ibihumbi 400. Iyo badasanzwe bifashije rero aya mafaranga ashirira mu kugura ibishyingiranwa no gukoresha ubukwe.

Ku buhamya bwa benshi ngo ari umusore wikokoye agatanga ariya mafaranga, ari ababyeyi bayahawe, bose basigara iheruheru, ku buryo hari ngo n’abasigara bahingira abandi kugira ngo babone udufaranga. Kwishyingira cyangwa ibyo bita“gukocora” bikaba ari byo bibabera umuti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Mushumba Jhon, we asanga iyi ngeso iterwa n’uko uyu murenge ari mushya, dore ko wakaswe kuri pariki y’Akagera, utuwe ahanini n’abantu bato baza bagishakisha amikoro n’ubuzima muri rusange.

Mu guhangana n’iki kibazo n’ingaruka zacyo, uyu muyobozi asanga intambwe ya mbere ari ukwigisha. Agira ati: “Twihaye gahunda yo kwigisha abaturage no gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu rwego rwo gukumira amakimbirane.”

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka