Minisitiri Kabarebe yahanuye abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, General James Kabarebe, arasaba abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bwiza bubitaho n’igihugu gitekanye bityo bagaharanira gukora bagiteza imbere bakazakiraga abazabakomokaho kimeze neza.
Ibi yabibasabye ku wa gatanu tariki ya 29/08/2014 ubwo i Nkumba, mu karere ka Burera, hasozwaga itorero ry’abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza bari bamazemo ibyumweru bibiri. Yanabahaye ikiganiro ku rugamba rwo kubohora u Rwanda abereka ko nubwo bagiye bahura n’ibizazane batigeze bacika intege kuko bari bafite intego.
Minisitiri w’ingabo yabwiye abo batoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza ko nta rwitwazo na rumwe bafite rwo kunanirwa kubaka igihugu kuko ibyangombwa mu kucyubaka byakozwe.
Yakomeje ababwira ko bafite amahirwe kuko batangiriye ahantu heza cyane mu kubaka igihugu. Ngo ariko nubwo batangiriye ahantu heza bafite n’ingoranye kuko batangiriye ahantu hakomeye cyane kandi hanaruhanyije.
Agira ati “Impamvu haruhanyije ni uko bisaba byinshi cyane. Icya mbere kugira ngo mumenye ngo ahangaha igihugu kigeze gikeneye kugera aharenzeho, ibyo bisaba gutekereza cyane. Nk’aya mahirwe mufite y’igihugu gitekanye, gifite umutekano, gifite imiyoborere myiza, kugira ngo mubimenye mubibyazemo icyabagirira akamaro buriya nacyo ni ikintu gikunda kugorana cyane. Ariko mugisobanukiwe mwagira uruhare rukomeye cyane (mu kubaka igihugu).”
Guhindura igihugu ntibisaba abantu benshi
Minisitiri General Kabarebe yasobanuriye abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza ko abantu bashobora gutuma igihugu gihinduka, kigatera imbere atari benshi cyane. Ngo icya mbere ni ibitekerezo n’imikorere y’abantu bakeya ariko ifite imbaraga, akaba ariyo itanga icyerekezo cy’aho abandi bose bagana.
Aba batoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza ni 238. Minisitiri Kabarebe yababwiye ko abantu bangana gutyo beza ari imbaraga nyinshi cyane zishobora guhindura igihugu. Ngo kuko n’imyumvire y’Abanyarwanda imaze kuzamuka.
Aba batoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza nabo bahamya ko bazashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu itorero. Aho bahamya ko batazigera bitesha amahirwe bafite.
Rongin Gatanazi agira ati “Nkatwe urubyiruko cyane cyane tukava muri ndamaze ahubwo tukavuga ngo barabibona gute. Ahangaha icyo batwubatsemo ni ugukoresha umutimanama. Natwe turaharanira yuko tuzubaka nk’ibingibi bakuru bacu bubatse. Natwe tugomba kubyubaka kugira ngo abazadukomokaho nabo bazasange bimeze neza. Binameze neza ahubwo kurusha.”
Undi mutoza w’intore witwa Umugwaneza Jeanette agira ati “Tugiye gufatanya twubake igihugu cyacu, kizira umwiryane, kizira ubukene. Mbese tugiye gufatanya n’ababyeyi bacu bakoze ibyiza kugira ngo twubake igihugu cyacu.”
Mu minsi bamaze mu itorero, abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza bigishijwe amasomo atandukanye aganisha ku gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.
Sharon Haba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, avuga ko abo batoza bahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda rw’abanyeshuri rugera ku bihumbi 90 bakaba aribo bazafasha mu gutangiza urugerero muri kaminuza ndetse n’amashuri makuru.
Ubusanzwe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batozwaga nyuma bakajya ku rugerero mbere y’uko bajya kwiga mu mashuri makuru na kaminuza ariko urwo rugerero rwarangira bagakomeza kuba intore gusa. Ubu abarangije amashuri yisumbuye bazajya bakomereza urugerero mu mashuri makuru na kaminuza bazaba bagiye kwigaho.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyinshi byarakozwe igisigaye ni ugusigiriza
turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu kubw’umutekano mwiza badashukakiye natwe tugomba kukitura kugikorera tukagiteza imbere twivana mu bukene kandi tutemerera uwakwifuza kugisubiza inyuma.
intore dufite intore izirusha intambwe kandi yiteguye gukora uko ishoboye kugirango ikigihugu gikomeze gitere intambwe mu iterambere kigendane ni icyerekezo isi irimo , icyo dusabwa ni ugutera intambwe aho ayishinguye byose bizikora