Perezida Kagame yemeza ko umutekano na politiki yubaka aribyo musingi w’iterambere

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, aributsa Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira ko ibyo bari kugeraho babikesha umutekano bafite na politiki yubaka, akabasaba gukomeza gukorana imbaraga no kubungabunga ibyagezweho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 30/8/2014, mu muganda wo kubaka umuyoboro uzanyuzwamo amatiyo y’amazi ufite uburebure bwa kilometero enye, wabereye mu kagali ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yashimiye abaturage agaciro baha ibikorwa bikorera, avuga ko n’ubwo hari ibindi byongerwaho ariko aribo baba bafashe iya mbere ariko byose bakabikesha umutekano bafite.

Yagize ati “Iyo abantu bafite umutekano, iyo abantu batekereza neza, iyo abantu bafite mu mutwe no mu mitima yabo politiki yubaka abantu n’igihugu ibindi biroroha. Uwo ni wo musingi wa mbere. Ibi bikorwa rero tuzajya dufatanya gukora bigendera cyangwa bigaragazwa ku munsi w’umuganda bigenda byubakira kuri politiki nzima nayo twubaka kandi twifuza.”

Perezida Kagame yifatanyije n'abatuye umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu muganda usoza ukwezi.
Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu muganda usoza ukwezi.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyrwanda bakwiye kugumana umutima wo gukorera hamwe mu kubaka amajyambere yabo, kugira ngo n’ibindi bashaka kugeraho bizakorwe ariko ibyabanje bitarahungabana.

Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yatangaje ko uyu muyoboro uzageza amazi ku baturage batuye utugali tubiri aritwo aka Mbandazi na Gasagara, abaturage bari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bine bakaba ari bazagerwaho n’aya mazi.

Ati “Abaturage bacu bamaze kubimenyera ko ibikorwa nk’ibi nabo baba bigiriyemo uruhare bikorwa kandi bakanabibungabunga. Icyo nabibutsa ni uko uyu muyoboro ari bo uje guha serivisi badakwiye kugira uburyo bawuhungabanya ubwo ari bwo bwose.”

Nyuma y'umuganda, Perezida Kagame yaganiriye n'abaturage abibutsa ko umutekano na politike nziza ari inkingi y'iterambere.
Nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage abibutsa ko umutekano na politike nziza ari inkingi y’iterambere.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, batangaje ko bishimiye uyu muyoboro kuko uzabafasha kugabanya urugendo rwa kilometero zigera kuri eshatu bakoraga bajya gushaka amazi bakishyura n’amafaranga 300 ku ijerekani.

Umuganda mu Rwanda umaze kuba nka kimwe mu biranga ukwigira kw’Abanyarwanda kuko hari ibikorwa byinshi by’amajyambere wagizemo uruhare, ndetse n’abaturage bagatangaza ko bawishimira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umutekano amahoro dufite muri iki igihugu bitwemera kugera kukintu cyose twifuza , ikibura ni ubushake no kudacika intege , tugakora cyane iterambere twifuza tuzarigeraho dufatanyije dufite ubuyobozi bwiza budushyigikiye

mahirane yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

ABOBATURANGE IBYIZA BIBAGEREHO BARIBA TEGEREJE

MUNYANEZA ASUMAN yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

ABATURANGE IBYIZA BIBAGEREHO

MUNYANEZA ASUMAN yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka