Umuganda Nyarwanda uzatangizwa muri Senegal, Mali na Guinee

Ubwo Abaturarwanda bazaba bakora Umuganda w’ukwezi kwa Kanama iwabo mu Rwanda, mu bihugu bya Senegal, Mali na Guinea Conakry nabo bazatangiza gahunda yo kujya bakora Umuganda mu mpera za buri kwezi nko mu Rwanda, igikorwa cyizanagumana inyito Nyarwanda kikitwa Umuganda Africa.

Abateguye iki gikorwa bagizwe n’ihuriro ry’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, rwasuye u Rwanda ku matariki ya 15-22/12/2013 rutangazwa cyane n’isuku rwasanze mu Rwanda rwari rutarabona ahandi muri Afurika.

Abatangije iki gikorwa bari mu ihuriro bise I H.O.P.E Week, International Hear the Oath for Progress and Education Week, rigamije kwiga ibikorwa byiza biba mu bihugu bimwe bya Afurika bakabisakaza mu bindi bihugu, cyane cyane ibigamije iterambere no guteza imbere ubumenyi.

Abari mu ruzinduko i Kigali ngo babajije bagenzi babo bo mu Rwanda uko igihugu cya Afurika gishobora kubamo isuku nk’iyo, ku mihanda no mu nyubako za Leta, maze Abanyarwanda babasubiza ko no mu byaro harangwa isuku cyane kandi ko ibikorwa nk’ibyo bikorwa mu Muganda.

Hawa wo muri Mali, Michaëlla wo mu Rwanda na Baba wo muri Senegal nibo batangije igikorwa "Umuganda Africa".
Hawa wo muri Mali, Michaëlla wo mu Rwanda na Baba wo muri Senegal nibo batangije igikorwa "Umuganda Africa".

Michaella Rugwizangoga ni Umunyarwandakazi uri mu ihuriro I H.O.P.E Week Agira ati “Ntabwo bamwe babyumvaga kuba abaturage baturanye bahurira hamwe ku bushake bakikorera ibikorwa bibafitiye akamaro.

Byasabye umwanya ngo bamwe babyumve ariko ubu twamaze kuba benshi twiyemeje gusakaza iyo migirire myiza y’u Rwanda mu bindi bihugu bya Afurika, dore ko twiyemeje kuzajya duhurira mu gihugu kimwe cya Afurika buri mwaka.”

Uru rubyiruko rwari rugizwe n’abantu 400 bose ngo bafashe umugambi wo gutegura uburyo bamenyesha Umuganda mu rubyiruko n’abayobozi b’iwabo, bafata igihe cyo kuganira no kwiga neza uko Umuganda Nyarwanda ukorwa, none biyemeje ko kuwa 30/08/2014 uyu muganda uzatangizwa ku mugaragaro mu mijyi ya Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea na Dakar muri Senegal.

Lola Simonet, umukobwa w’umunyamakuru uzitabira Umuganda Africa i Bamako muri Mali yabwiye Kigali Today ko anejejwe cyane no kubona urubyiruko rwa Afurika rufata umwanya wo kujya kwiga ibikorwa byiza mu kindi gihugu kandi rugahuza imbaraga n’ubushake bwo kubisakaza mu bindi bihugu.

Ejo tariki 30/08/2014, igikorwa cyiswe Umuganda Africa kizatangirira muri Senegal, mali na Guinea Conakry.
Ejo tariki 30/08/2014, igikorwa cyiswe Umuganda Africa kizatangirira muri Senegal, mali na Guinea Conakry.

Ubu ngo mu gihugu cya Mali azawukoreramo benshi mu rubyiruko bafite amatsiko menshi avanze n’ubushake bwo kuba bazahaguruka bose bagakora ibikorwa by’isuku no kugira uduce batuyemo twiza basiba ibyobo, batwara imyanda yabaga yuzuye ku mihanda ndetse ngo mu bihe biri imbere bakazajya bakora n’ibikorwa birushijeho nko gusibura imihanda n’ibindi bikorwaremezo.

I H.O.P.E Week yakomotse ku mukobwa wo muri Mali witwa Awa Deme witabiriye umunsi wa Rwanda Day i London mu Bwongereza akanyurwa cyane n’ibyavuzwe ku Rwanda ngo bikamutungura ariko agashaka kumenya byinshi ku Rwanda.

Awa Deme na Baba Deme ukomoka muri Senegal bahuye n’Umunyarwandakazi Michaella Rugwizangoga bemeranywa guhuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika ngo bajye bungurana inama z’uko bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

Kamwe mu gace ka Bamako muri Mali bigaragara ko gakene gukorwamo umuganda.
Kamwe mu gace ka Bamako muri Mali bigaragara ko gakene gukorwamo umuganda.

Ihuriro rya mbere ryabereye i Kigali mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2013 niryo ryavukiyemo igitekerezo cyo gutangiza Umuganda Nyarwanda mu bindi bihugu bya Afurika, Umuganda wiswe Umuganda Africa.

Biteganyijwe ko ubwo mu Rwanda bazaba bakora Umuganda w’ukwezi kwa Nzeli, Umuganda Africa uzatangizwa mu mijyi ya Niamey muri Niger, i Lomé muri Togo na Abidjan muri Côte d’Ivoire, mu kwezi k’Ukwakira ugatangizwa mu bindi bihugu bitatu bityo bityo kugeza Umuganda usakaye muri Afurika yose.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

reka mbanze nshimire urwo rubyiruko rwatekereje icyo gikorwa ni ukuri dukeneye abantu bakora nkabo naho umuganda umaze kugira uruhare runini muguteza imbere igihugu cyacu ku buryo n’amahanga arebeyeho hari icyo byabafasha.

Simon yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

wooow, genda Rwanda ukomeje kwese imihigo , ibi nibikwereka ubuyobozi bwiza burenga imbibi bukagera nimahanga, vive Kagame ,

manzi yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka