Rutsiro: Gitifu na bagenzi be bafunzwe bazira gusesagura umutungo wa Leta

Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Uwihanganye Jean Baptiste, umunyamabanga ncungamutungo Ndereyimana Modeste n’umukozi ushinzwe ubworozi muri wo murenge witwa Bizimungu Valens, bose bakekwa ho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bakozi bose batawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/08/2014 nyuma y’uko bakorewe igenzura ku mutungo mu murenge wa Kigeyo bagasanga hari amafaranga yaburiwe irengero asaga miliyoni 20.

Muri aya mafaranga miliyoni 20 harimo kugurisha amashyamba 2 no kugurisha ibibanza kandi byose byari umutungo wa Leta.

Ibindi aba bafunzwe bakekwaho harimo gutanga amasoko mu buryo butemewe nta piganwa ribaye ndetse no gutanga inka muri Gahunda ya Girinka bakaziha abatazikwiye.

Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 632, gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa uhamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva ku myaka 6 kugeza kuri 20, n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 3.

Ku kijyanye no konona ndetse no kwangiza umutungo wa Leta, ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 7 kugeza ku icumi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri kugeza kuri 5.

Ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku marangamutima, ubucuti cyangwa icyenewabo ahanishwa igifungo cy’umwaka 1 kugeza kuri 3 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2.

Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

umutungo wa leta urahari ngo ukoreshwe ibifitiye igihugu akamaro ndetse n’abaturage muri rusange uzashaka kuwukoresha ku nyungu ze uwo akwiye gukurikiranwa n’amategeko kuko aribo batuma igihugu kidatera imbere.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

ahaaa , ibi bisambo bishaka guhuhura abaturage babikanire urubikwiye nukuri, abantu nkaba mugihugu cyacu ntitubakeney tugiye kuba turi kwihanganira ni ubukene na ducye dufite abantu bagashaka kuducucuza, babahane rwose

kirenga yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Ariko buriya amatiku ya Rutsiro azarangira ryari kweli? ubwo se ko bizwi ko Uwo SE bari basanzwe bamwirukaho guhera kera, icyo gihe yagurishaga amashyamba cg ibibanza?

Innocent yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Turashima police yo murako karere .kuki mutundi turere abanyereza badafatwa nuko badahari cyangwa ari abamarayika? Muturere hapfundikiye ibintu byinshi birimo ubujura no kunyereza ibya rubanda , ruswa iravuza ubuhuha , kandi ndabona bisa naho ntawubyitayeho!! Ubwo bitegereje ko ari president uzabibaza bibone gukorwa

sawa yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Polisi mu gukurikirana abigwizaho umutungo wa Leta ndetse n’uwa RUBANDA turabashyigikiye,ariko ndabasaba no gukurikirana NSANZIMANA Alber,Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuli abanza cya NTOBWE,AKARERE KA HUYE,UMURENGE WA SIMBI,AKAGARI KA KABUSANZA,yafashe abana bose biga ku kigo cye abasaba amafranga 200 kuri buri mwana arangije agafata abana bane akabahuriza ku ifoto imwe kandi buri wese yiyishyuriye (amafaranga asagutse ayakubita umufuka we) afata kandi umukozi w’isuku mu kigo cye akamukoresha mu nyungu z’urugo rwe(urugero ruri hafi,aherutse ku mucukuza umuyoboro w’amazi ajya mu rugo iwe ntiyamuhemba kuko azahembwa n’Ikigo ukwezi nigushira)yafashe ibiti byavuye ku mashuli ashaje asaba Umurenge kumwemerera kubigurisha ngo bimufashe kurangiza amashuli mashya arangije abigura make nta piganwa anyuzemo(Ibi bibaho ko umuntu yigurisha kweli?) izi ni ingero mfashe ariko ibyo muri iki kigo ni mubikurikirana muzasanga ari agahomamunwa!!! rwose mu bikurikirane!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka