Bugesera: Abarimu b’Abagande bafungiye kuri polisi nyuma yo guha ruswa umupolisi wabakoragaho iperereza

Umugande Osbert Nuwahereza w’imyaka 24 y’amavuko na mugenzi we Joseph Balikuddembe w’imyaka 44 y’amavuko bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata nyuma yo gufatirwa mu cyuho baha umupolisi ruswa y’ibihumbi 90 kugira ngo areke kubakoraho iperereza.

Aba Bagande basanzwe bakora akazi k’ubwarimu mu ishuri rya Mount Fort secondary school riri mu kagari ka Maranyundo mu murenge wa Nyamata.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko Nuwahereza yaje kuri polisi atanga ikirego cy’uko mugenzi we babana mu nzu witwa Mugenzi Hubert yamwibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 720.

Mu gihe iperereza ritangiye gukorwa polisi yaje gusanga uyu mugabo afite amasezerano yo kwigisha mu bigo bibiri bitandukanye kandi byose akaba abikoramo amasaha yose aribyo Mount Fort cyo mu Bugesera ndetse na GS Bihabwa cyo mu karere ka Kayonza.

Polisi ikomeza ivuga ko mu iperereza yakoze yasanze uyu mugabo ahembwa buri kwezi kandi adakora kuko amasaha yose yayamaraga mu ishuri rya Mount Fort.

Nuwahereza amaze kumenya ko polisi yamenye ibye, yashatse gutanga ruswa ayiha umupolisi witwa PC Bayingana Fred amubwira ko agomba kureka kumukurikirana maze akamuha ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijoro ryo kuwa 28/8/2014 nibwo bahuriye mu kabari kitwa Red Lion kari mu mujyi wa Nyamata amuha ruswa y’ibihumbi 90 ariko amubwira ko andi ayamuha bukeye, uyu mupolisi kuko yari yabibwiye abamukuriye nabo bakorana bahita babata muri yombi.

Balikuddembe niwe wari wabwiye mugenzi we ko azamuhuza n’abapolisi kugira ngo icyo kirego bakireke. Aba bagabo bombi bemera icyaha bakagisabira imbabazi bavuga ko batazongera.

Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa bazahanishwa ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse bagatanga ihazabu yikubye inshuro zirindwi zayo batangaga nka Ruswa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka