Rutsiro: Umugore w’imyaka 47 yakubiswe n’inkuba ahasiga ubuzima

Umugore w’imyaka 47 witwa Usabyimbabazi Pélagie yabuze ubuzima akubiswe n’inkuba ubwo yajyaga gucyura amatungo kuri uyu wa kane tariki ya 28/08/2014 mu masaha ya saa moya z’umugoroba.

Ni nyuma y’uko imvura yari imaze iminota mike iri kugwa yava guhaha agahita ajya gucyura ihene hafi y’urugo inkuba ikamukubita.

Uyu mugore yari atuye mu murenge wa Mukura mu kagari ka Kageyo hamwe n’abana bane kuko umugabo we yari yaritabye Imana mu gihe cyashize.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Mukura, Jean Herman Butasi agira ati “nabimenye mu masaha ya saa moya umuryango we wahise ubimenyesha”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko muri uyu mwaka ari umuntu wa mbere mu murenge ayobora wabuze ubuzima kubera inkuba.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka